Murakaza neza kuri Karanyuze.

wowe wahoze uri urubavu rwange

wowe wahoze uri urubavu rwange

Umuhanzi Twagirayezu Cassien


Wowe wahoze uri urubavu rwanjye

None warusize rurangaye

Uwali uwanjye se ko umpemukiye

Narakwiyeretse nta mbereka irimo

Aho wanyuze ushaka kwigendara

Wahasize ibikomere byinshi cyane

Nabuze umuganga wahamvura

Hari hasobetse umutima wawe

Uwo nahoraga nita ingenzi

 

Njya nibuka nyabuza nkigusaba

Ibyishimo byinshi byari hagati aho

nkongera nkiyibutsa ukigera iwanjye

udukina twacu nk'abana bato

none ni byo byavuyemo umubabaro

wanyerekaga uruhande rwiza gusa

nyamara ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi

 

Gusa ubu nta kintu kijya kimbabaza

nko kumva aho nyuze hose bavuga

ngo dore umugabo wa wamugore

wanyuze aha yikoreye imyenda ye

ni uko mbikubwira ukagira ngo ndakwanze

akenshi uba wifatiye amazi

kandi ubwo bebe aba yiriwe i muhira

aheruko i mugongo mu mwaka ushize

            urushako ruragwira rwose

 

Ishavu ryanjye ni uko utalibona

Naho ubundi ubu narashavuye

Icyakwere mu mutima wanjye

N'amarira menshi y'agahinda kawe

Iyo ndebye uko bebe yigira

Arira agira ati ese mama ari he?

Na njye nakwibaza ko wananiye

Numva intimba inyeguye ku mutima

 

Muvandimwe wanjye jya ukunda ugukunda

ntukamuhemukire ndabigusabye

mujye mujya inama mwungure urugo rwanyu

muhe abana banyu uburere bwiza

nibo dutezeho uru Rwanda rw'ejo

byose tubikesha mwebwe mutubyara

bityo maze mubyarire igihugu

uwari uwanjye jye yarananiye


Featured Songs