Murakaza neza kuri Karanyuze.

Imenagitero

Imenagitero

Itorero Amasimbi n'amakombe


Imenagitero twabyirukanye nk'impanga,
Imenagitero twabyaranye uw'ubuliza.
Imenagitero twabyaranye n'ubuheta,
Imenagitero twabyaranye ubuheture,
Yaratabaye, ararwana ishyaka ishyanga.

Nahebye n'inkuru ye, iyo nkumburwa ntagaruka.
Ntabwo ajya akubana, iyo akubye itabaro.
Ntatsura intambwe, nta n'ubwo amenya intaho,
Kereka iyo acyuye intego yatumye ashyiguka.

Yasize avuze ko nzita ku birezi byacu
Ngo ejo izo nshuke zitavura se cyane.
Ndabahuzenza mvuga ubuhendwabana,
Najya kwizera yuko mbamaze irungu
Bagakubana babaza aho se yagannye.

Umukuru muli bo agatera akalirimbo
Imenagitero yajyaga abahoresha,
Maze bose amalira akababunga mu maso,
Nkalirimba uduhoze nti : muhumure so azaza.

Ndabahendahenda, nkuhagira ngasiga,
Ngasasa neza baryama nkabikira,
Bagasinzira nanjye ubwo nkanezerwa.
Nagana hirya ngira ngo ndaruhuka
Nkikanga mbuze Imenagitero.

Nkibaza icyo ampora, kubona adasiba ishyanga.
Nyamara ndabyumva nta ntwali ihora mu nzu,
Ahubwo igikwiye ni ugukera itabaro.
Aliko ndarembye, nkumbuye Imenagitero.

Narose intambwe z'intikanga rusibana,
Narose ibyeza tumwitura mu byano;
Narose akabuza akanga inzira imilindi,
Narose yaje abamukunda b'iwe twese
Tumushagaye, tuvuga ko atwizihiye.

Inzozi zanjye kandi mbona nkunda no kuzikabya.
Wabona agarutse, avuga ko acyuye imihigo,
Tugacyura ibyiza, tubona inkingi twegamiye.
Cyono se garuka, juru ry'Imenagitero.

Uzaza se ryari ngo dukunde tunezerwe?
Uzagaruke neza twese tuvuze impundu,
Imfura zawe hamwe n'abakambakamba,
Bazumva ko uje biruke bagusanga
Bagusekere, bakugwe mu nda bose;

Bamwe babe intore z'inkindi n'umugara,
Abandi bazicyure, winjire zivuna sambwe;
Igitsina kobwa cyikunde umushagiliro,
Nanjye mvuze impundu mpobere Imenagitero.


Sipriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe in "Imenagitero", Butare, 1981, Rwanda

Featured Songs