Murakaza neza kuri Karanyuze.

Umuhanzi Karemera Rodriguez

Inzidimbo z'umuhanzi Karemera Rodriguez

Umuhanzi Karemera Rodriguez ninde ?

Karemera Rodrigue azwi cyane ku ndirimbo zifite amagambo aryoheye amatwi, n’ijwi rye rigororotse. Iyo wumvise indirimbo ze yahimbye guhera mu myaka ya 1970, wumva zuje ubuhanga, ndetse n’injyana y’ibyuma bicuranze neza kandi binogeye amatwi.

Karemera Rodrigue yakoze indirimbo nyinshi mu ndimi zitandukanye nk’Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili n’Icyongereza, bikamuha gukundwa n’abumva izo ndimi zose.

Rodrigue ngo yari umwe mu bahanzi bari bazi umuziki bitari gusa impano, kuko yari anafite impamyabushobozi ihanitse muri muzika yakuye muri Kaminuza Iburayi.

Mu myaka ya 1975 kuzamura, Karemera Rodrigue yari mu bahanzi batatu bagize itsinda PAMARO, impine ya Pascal, Augustin, Martin na Rodrigue Karemera.

Ubwo yari muri iri tsinda, ni bwo yaririmbye zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana nka Ubarijoro.

N’ubwo ariko yari umuhanga kandi inganzo ye inyura benshi, ntibyabujije ko yagiye ahohoterwa mu buryo butandukanye azira ko ari Umututsi.

Nk’ubwo yahimbaga indirimbo “Ubarijoro” ya mbere n’iya kabiri, Leta ya Habyarimana yamureze ko ari guhamagarira Inyenzi gutaha hanyuma arabizira.

Nyamara ngo ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “Ubarijoro” bwari bugenewe umuvandimwe we wahungiye Uganda agaherayo, agira ngo arebe ko yabona amakuru ye.
Mu ndirimbo “Ubarijoro”, Karemera Rodrigue yagize ati “ Muvandimwe wanjye Ubarijoro, uraho uracyakomaho, natwe ino ngaho turi aho, uretse ko tutazi agakuru kawe uzagire ugaruke Ubarijoro, twese uko turi turagukumbuye”

Iyo ndirimbo ya Karemera ikomeza igira iti “i Bugande n’iyo haba heza hate, rwose nta gihugu cyaruta u Rwanda”. Muri iyi ndirimbo, akomeza ataka u Rwanda, ndetse anamubwira amakuru y’abo mu muryango.

Karemera Rodrigue, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bari barakoze amashusho ya zimwe mu ndirimbo zabo, kuko iby’ikoranabuhanga byari inzozi mu rwa Gasabo muri icyo gihe.

Rodrigue na benshi mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu bana be batatu basigaye, harimo na Iradukunda Valerie wamenyekanye kuri televiziyo y’u Rwanda mbere gato ya Jenoside mu ndirimbo “Ihorere Munyana”.

Source: http://izubarirashe.rw/2016/04/amateka-ya-karemera-rodrigue-umuhanzi-wishwe-muri-jenoside/



Indirimbo

Paused...
« »

Featured Abahanzi