Ururabo
Orchestre Nyampinga
Rurabo nateye, ahatava izuba yooooo
Mu cyi ntirwuma rurahehera
Ntebe nateye, mu mutima wanjye yooooo
Nta wundi uteze kuyicaraho
Mutima uteye, mu wanjye iteka yooooo
Ni wowe untera gusinzira
Ngizo za Benz, zije kumutwara yooooo
Kandi uwo mwana nta wundi ashaka
Christina nkunda, na we ukaba unkunda yoooo
Igisigaye ni ukwibanira
Igisigaye ni ukwibanira x3