Murakaza neza kuri Karanyuze.

Sindagira unsange

Sindagira unsange

Umuhanzi Théophile Ntibahanana


Mugabo wanjye mugabo nkunda
Ngarukira sinagusenze
Disi nagusanze nisanga kuva mu bwangavu
No mu bukumi bwanjye
None aho mbereye Ngeli y’urugo rwawe
Ndandahagara nkagandurwa n’abagenzi
Nditsamura nkikirizwa n’abahetsi
Nahindukira ngo umfate mu mugongo
Nkagangahurwa n’ubwigunge
Naragiwe n’ubwigenge bwawe

Sindagira unsange dusabane,
Nka kera utarasuhuka
Kera nkikiri Rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza!

Nakugannye naragukunze
Reka kwiheza mu rwawe
Ngo ushiturwe n’amahanga
Reka kurarikira iby’isi
Bituma udashyigikira urwo washinze
Garura umutima ku byawe mugenzi
Dore inka zirakamwa
Ibigega birahunitse
Imice yabuze kibeyura
Inkangaza rukabukira
Inzara ihari n'imwe
Ni intimba y’umutima ugukunda

Sindagira unsange dusabane
Nka kera  utarasuhuka
Kera nkikiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza

Erega iwacu ni ahantu
Sinagishijwe na Ruzagayura
Sinahunze amahoro y'akarande
N'inkangu y’ukuboza si yo yanteruye
Sindi ikinege sindi n’ikinegu
Sindi impunzi sindi n’imfubyi
Sindi igicibwa sindi n’incike
Naje mpurujwe n’uruga....
Urugamba rw’urukundo rwo kubaka urwacu

Sindagira unsange dusabane
Nka kera utarasuhuka
Kera nkikiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza


Featured Songs