Murakaza neza kuri Karanyuze.

Saidati

Saidati

Orchestre Kimisagara Jazz


Ababyeyi twifashe impungenge

Abana b'ubu badusize ibara

Abahungu bishinga indaya

Abakobwa bafata amadeni

 

Ooo dore igitenge

Dore ibuluze ya Trafipro

Ayo mafaranga ava he

Niba utarabona uzabona ejo x 2

 

Nyagasani we Saidati wacu si muzima

Akaraba Asepson na Ambi

Kugira ngo bamukunde

Mama yarifashe

Aravuga akamutarutsa

Saidati ngo njye nimundeke

Nyina yamuhana agasubiza ngo

ooooo mama c'es la mode, Mama c'est la mode x2

 

Nyagasani we Saidati wacu si muzima

Akaraba Asepson na Ambi

Kugira ngo bamukunde

Mama yarifashe

Aravuga akamutarutsa

Saidati ngo njye nimundeke

Nyina yamuhana agasubiza ngo

ooooo mama c'es la mode, Mama c'est la mode x2


Featured Songs