Murakaza neza kuri Karanyuze.

Nabagwira

Nabagwira

Itorero Urukerereza

Iwacu ni muli Rwanda, yeee Nabagwira ! Nuhagera uharare, yeee Nabagwira
Inyenyeli
Inyenyeli bakunda kwaka
Abakobwa bakulira bakubona
Abahungu bo kwa Ndungutse
Iyeee Kirenga!
Iyeeeee Nabagwira !
Yampaye inka Nyiramaganda
Arayinyaga kuri Mudende
Ari kuri Shavu na Rugaravu
I Kinihira ihira Kamuzinzi
Ari mu biro na Ngirente
Buregeya Bonifasi
Kanyabugoyi na Kinyakura
Hakurya kuri Karambo
Ayi baba na Sekubumba i Gahondo


Yemwe bakobwa namwe bahungu mwe
Nimuculire turebe,
Iyeee Nabagwira

Kuba ku ruzi ntumenye koga,
Ntumenye koga nk'inyagaruzi,
Iyeee Nabagwira

Kuba mu rutoki, ntumenye intuntu
Ntumenye intuntu n'intokatoki ,
Iyeee Nabagwira

Kuba muli benshi, ntumenye umwanzi
Ntumenye umwanzi n'umunzi we,
Iyeee Nabagwira

Featured Songs