Murakaza neza kuri Karanyuze.

Muhoza wanjye

Muhoza wanjye

Umuhanzi Twagirayezu Cassien


Iminsi iranze imbanye myinshi

Uwo mutwaro cyo ngwino uwunyakire

Ibyo ngutekerezaho ni byinshi

Ariko kandi ni mu gihe

 

Muhoza wanjye wandutiye benshi

Bwiza we uri umuziranenge

Uwo mu mataba ateze neza

Mbega shenge uraho urakoma

 

Burya urya munsi utangirira amatage

Ugababaza ababanaga

Wibagiza iyabaye myiza

Ni ko byose bisimburana

 

Igihe nzaba ndi kumwe na we

Mu mu munezero mwinshi cyane

Umpe ikiganza cyawe nguhe icyanjye

Twibagiwe uyu mubabaro

 

Wibaza byinshi ku mwana ukunda

Ugasanga ari kure cyane

Maze ugapima iki ikirere

Ugasanga utagiheutagiheza

 

Uragire umutima wihangana

Gusa ujye uhorana ikizere

Ubu hari igihe byose bizashira

Maze twembi tukabonana

 

Ihanagure amarira ayiwe,

Nzaguhoza tubonanye

Simbi ryanjye ubane n'imana

Bwiza buzira ubuhongano

 


Featured Songs