Murakaza neza kuri Karanyuze.

MibiriziMibirizi

Umuhanzi Munyanshoza Dieudone

Iteka mpora nibaza icyomwazize
kandi nkanibaza icyo nabariya bungutse,
iyewewe , kikanyobera
Genda Mibirizi ukuntu warinziza, warutuwe n’abeza
warutatswe n’ibyiza none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;
Padiri Boneza na Kanyabusozo yewewe na Nsengiyumva, Rwamukwaya na Kayumba, Kayibanda na Nsabimana , Murwanashyaka na Gashugi , Bukeri na Sinayobye, Bayiro na Marisore , Nzeyimana na Kamanzi , Nkundabatware na Kajanja , Bayitayire na Gahigi , Nzitabakuze na Kayiranga, Rwaburindi na Kageme, abo bose n’imiryango yabo hasigaye ingerere.
Imivu yatembye, imigezi igukikije nka Nyagataka , Katabuvuga ndetse na Njambwe , naho Nangumurimbo, Henambogo na Cyamudongo inkongoro zarashishe.
Genda Mibirizi ukuntu warinziza, warutuwe n’abeza
warutatswe n’ibyiza none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;
Rucamubyuma na Kanyeperu , Baragahorana na Nzeyimana , Mwarimu Gakwaya na Hitimana , Gasore na Nzeyimana , Nzanywayimana na Ndabona, Tabaro na Ndayambaje , Mugemangango na Gasarasi, Mukankusi na Kayihura, kamashabi na Gatwa, Mihigo na Gasamagera, Gasana na Modeste abo bose n’imiryango yabo hasigaye ingerere.
Mfura mwigendeye tukibacyeneye , ndahamyako, aho mwagiye ubu harasususutse ,naho twebwe mwasize, twarasuherewe.
Genda Mibirizi ukuntu warinziza, warutuwe n’abeza
warutatswe n’ibyiza none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;
Harimo Ntagungira na Mpozenzi , Nyirikazima na Nzeyimana, Munyangeyo na Mubirigi, Muzuka na Ndayishimiye, Hureli , Ngamije na Ntivunwa, Rucyaha na Nyirandege, Mwarimu Kayonga na Kambanda, Macoko na Niyonzima, Nigirente na Habarurema, Karekezi na Gatera, Mbasha na Ruzindana, Ruzibiza na Sezali, Harindintwali na Sezirahiga, Nzeyimana na Sendeli, Nzamwita na Njyeza, Gakwavu na Mushampenzi abo bose n’imiryango yabo tubifurije iruhuko ridashira.
Ba bapfakazi naza mpfubyi imiryango yanyu n’inshuti zanyu ntiduteze narimwe kuzabibajyirwa oyaaaha ntitwabibajyirwa, twese ababakundaga turabasabira tubifuliza iruhuko ridashira murihorane iteka, twizeye ko tuzabonana.
Genda Mibirizi ukuntu warinziza, warutuwe n’abeza
warutatswe n’ibyiza none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;
none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;


Featured Songs