kuva nkikubona naragukunze
Orchestre SORA
Kuva nkikuibona naragukunze x2
Ngutoranya mu bandi mwali muri ku we
Ndetse hari ku cyumweru mu gitondo
Ubwo mperako mbakurikira
Sinshidikanya ko mwali mugiye mu misa
Umubiri wawe urabengerana x2
Ingendo yawe ntawe muyihwanyije
Ubwitonzi bwo warabuvukanye
Reka witonde ga ni mugihe
Imana ijya kukurema na yo yari yitonze
Nturi murermure uraringaniye x2
Amaso yawe asa n’inyenyeri z’ijuru
Inseko yawe isa n’urubura rw’imvura
Imico myiza wihoranira
Nkwifulije kurama wibereho shenge x3