Murakaza neza kuri Karanyuze.

kuva nkikubona naragukunze

kuva nkikubona naragukunze

Orchestre SORA


Kuva nkikuibona naragukunze x2

Ngutoranya mu bandi mwali muri ku we

Ndetse hari ku cyumweru mu gitondo

Ubwo mperako mbakurikira

Sinshidikanya ko mwali mugiye mu misa

 

 

Umubiri wawe urabengerana x2

Ingendo yawe ntawe muyihwanyije

Ubwitonzi bwo warabuvukanye

Reka witonde ga ni mugihe

Imana ijya kukurema na yo yari yitonze

 

Nturi murermure uraringaniye x2

Amaso yawe asa n’inyenyeri z’ijuru

Inseko yawe isa n’urubura rw’imvura

Imico myiza wihoranira

Nkwifulije kurama wibereho shenge x3


Featured Songs