Murakaza neza kuri Karanyuze.

KANYOTA BY ORCHESTRE PAKITA KARAHANYUZE

KANYOTA BY ORCHESTRE PAKITA KARAHANYUZE

Orchestre Muhabura

Umugabo witwa Kanyota na Kamarafaranga

Barahuye rubura gica

Isaha irageze akazi kararangiye

Ntakikoza i muhira


Ngako akagwa mu kabali

Ngiyo primusi mu nsi y'igitanda

Reka za kabwera zamutwaye umutima

Mbega igitera agahinda x2

Kanyota yakoreraga amafaragna


Ibihumbi bibiri na magana atanu


ku kwezi agafata amadeni y'amafaranga

ibihumbi bitatu na magana atanu

Reka ntakigira n'umutwe kubara


Ararya akarenza umushahara we

bajya kumurega ati nzabishura


ukwezi gutaha aaa

mbega agahinda

umugore n'abana barwaye bwaki

ntibakigira n'utwenda two kwambara

urugo rwarasenyutse rwabaye itongo

umugore na we akajya gusabiriza

ngo arebe ko baramuka


nguwo kanyota baramurambiwe

arakubitwa buri munsi

noneho yataye umutwe byararangiye} x2


Kurya ntibibujijwe,

Ariko kurya utabara

Biteye agahinda yewe disi we


Niba ufashe akagwa kawe

Soma ushire inyota maze utahe

Wibuke ko imuhira nabo ari abantu


Ntukishire mu rugero utagezemo

Mugenzi wanjye nkugire inama

Niwishinga na za kabwera

Zizakubwerabweza umutima 

iyi ndirimbo ntamagambo igite

Featured Songs