Murakaza neza kuri Karanyuze.

Kabanyana k'abakobwa

Kabanyana k'abakobwa

Itorero Urukerereza

Kabanyana k'abakobwa - Yeeeh Manzi
Duhaguruke tugende - Yeeeh Manzi
Twijyanire iwacu - Ayiwe ayiwe Manzi !
Twijyanire iwacu -- Yeeeh Manzi
Mu rwandema mu Buganda
Ayiwe ayiwe Manzi !

Ku musore wagukamiye
N'inkumi yaguseguye
Ntubona uko umuhana
Arapfa mukajyana
Iyo akize murakirana

Ukaba uje baragiye
Ko bageze ku ruzi
Enda mfata mu maso
Ntaroramo ngahwera

Ntimulirire abahetsi
Ibuheko zaranyaze

Ntulirire abacara
Abashakamba zaranyaze


Ukaba uje baragiye
Ko bageze ku mulinzi
Ku mulinzi w'imandwa


Naho Muligo arabandwa
Kabakobwa aramusenga

Ati Lyangombe rya Mpabuka
Uruhanga rwa Muligo

Iyo umvanye i Buganda
Ukangarura mu Rwanda

Dore nta ngoma ikonda
Dore ikimasa rugondo


Ukaba uje baragiye
Ko bageze ku rutare
Rumwe rushashe neza

Kabakobwa arabyara
Ubyaye iki Kabakobwa ?

Nibyariye akana
Akana k'agakobwa

Iyo mbyara umuhungu
Namwise Mugarura
Akangarura mu Rwanda

Uzakora iki Kabakobwa ?
Uzagera ageze Muligo ?

Nutabira nzatera
Nushumba nzarenza

Nushinga gahunda
Nzashinga agahinda

Nzashinga agahinda
Nziterera akabaro
Kamwe bita Nyamuraza

Baravunyije Uruyange
Baravunyije Uruhanika
Bombi na Ndushabandi

Bakujyane i...
........


Bagushyire Nyabibungo
Bagucishe mu irembo
Icyanzu gica umugongo

Featured Songs