Murakaza neza kuri Karanyuze.

Ancilla

Ancilla

Orchestre Les Citadins

 

R/ Ancilla we mbabarira x2

Jyewe bwanjye ndemera ko nakosheje

Ancilla we shenge we x2

Ndagusaba imbabazi mvuga ko ntazongera

 

Nararahiye, nararahiye

Ko ntazongera, ko ntazongera

Wowe ubwa uzi ukuntu nagukundaga

Kandi na njye nzi ukuntu we wankundaga

None dore ni agahinda, Ancilla

 

R/ Ancilla we mbabarira x2

Jyewe bwanjye ndemera ko nakosheje

Ancilla we shenge we x2

Ndagusaba imbabazi mvuga ko ntazongera

 

Wararakaye, wararakaye

Ariko rwose urekere aho

Wowe ubwawe uzi ukuntu nagukunda

Kandi na njye nzi ukuntu we wankundaga

None dore ni agahinda

 

R/ Ancilla we mbabarira x2

Jyewe bwanjye ndemera ko nakosheje

Ancilla we shenge we x2

Ndagusaba imbabazi mvuga ko ntazongera

 

R2/Yewe ancilla, mbabararira

Sinzongera kuguhemukira

Ababyeyi baramutse,

Babyumvise nahanwa cyane

Ababyeyi baramutse babyumvise Ancilla we

sinabakira, sinabakira, sinabakira Ancilla

 

Mbabarira Ancilla winzongera kuguhemukira

Mbabarira ubyikuremo wikongera kurakara


Featured Songs