Murakaza neza kuri Karanyuze.

Agasozi ka rusororo

Agasozi ka rusororo

Umuhanzi Uwizeye John

Ku gasozi keza ka Rusororo
Nahabonye ibintu byiza cyane
Ariko ntacyanshimishije
Nk’umwana nahabonye

Navuye i Kigali nitemberera
Nyura i Kanombe hamwe na Bwera
Ngera ku gasozi keza cyane
Kitwa Rusororo

Uwo mwana nabonye i Rusororo
Ni umwana mwiza w’ubwiza buringaniye
Indoro ye n’inseko ye nziza cyane
Igirwa na bacye kuri iyi si

Mwana mwiza nshut yanjye nakunze
Komeza urukundo n’imico myiza
Na njye igihe cyose nzaba ndi kuri iyi si
Nta kizambuza kugukunda

Ku gasozi keza ka Rusororo
Nahabonye ibintu byiza cyane
Ariko ntacyanshimishije
Nk’umwana nahabonye
Nk’umwana nahabonye x3

Featured Songs