Murakaza neza kuri Karanyuze.

Abatetsi b'umutwe

Abatetsi b'umutwe

Umuhanzi John Bebwa


Shahu ngwino tuwuteke turuhukire i Kigali
Dore iwacu barashaje nta n'ifaranga bagira!
Turatega autobus byo gushiririza umutsi
N'ubwo nta faranga bwose
Iby'ubu ni fungaroho!

Taximan arayishoye, hagarika tuyirohemo
N'ubwo nta faranga bwose turaza guteka umutwe
Nitumara kugerayo, unkore mu mufuka wiruke
Maze nkwiruke inyuma mvuze induru ya bine*

Babuze icumbi karabaye, ngabo bigize abarwayi
Jugujugu no kwa muganga ngabo bisize urusenda!
Temperature izamutse basa n'aba malariya
Muganga azanye igipimo abasangamo 40

Ngabo babahaye icumbi babasasiye n'ibitanda
Babazaniye udushinge babahaye n'utunini
Maze bumaze gucya
Mwene ngago arakize!
Ngibyo bya biringiti na matelas barayeho!

Ngabo bafashe udusimba n'ibikeri byo mu mazi
Baraboneza mu ihoteli amafiriti barariye
Maze tumaze kurya ufate ibiti uvangemo
Budarahamani navuga,
Muce amafranga yumirwe!

Amafranga baragwije bakodesheje i voiture
Dore babwiye na shoferi ko avuga ko ali iyabo
Bashotse muli magendu, bitanu bitanu bya ruswa

Bageze ku baforode bati ahubwo intambara ikare

Bararwanye biracitse na froderi ni hatari
Isoko ryose rirahuruye paraburize ni ubushwangi

Wa mushoferi avuyeyo ati mwa bagabo mwe mundihe
Iby'ubukode tubireke ubu nshaka ibihumbi 40
Burigadiye akibyumva ati muze mumbwire ibyanyu
Dore imitwe y'ubu rwose wasanga atari abatware

Budarahamani araje ati muli hoteli banyishe !
Muli ako kanya haza undi ati no ku bitaro bibyeyo!

Taximan wabazanye ati abo bagabo ndabazi
Ejo rwose mu gitondo njye bankoreye umupango

Burugumestri aravuga ati "abo bagabo ni ab'umutwe.
Bajyane hirya mu kasho ibyabo nzabireba ejo.
Bajyane hirya mu kasho ibyabo nzabireba ejo.
Bajyane hirya mu kasho ibyabo nzabimenya ejo. "

Featured Songs