Murakaza neza kuri Karanyuze.

Umuhanzi Jean Christophe Matata

Inzidimbo z'umuhanzi Jean Christophe Matata

Umuhanzi Jean Christophe Matata ninde ?

Jean Christophe Matata yavutse mu mwaka w’1962, hari tariki 20 Kanama. Yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Afite i myaka 18 yinjiye muri muzika, abikora by’umwuga. Muri uwo mwaka yabarizwaga mu itsinda ryitwaga “Africa Nil Band” ariko nyuma yaje guhitamo kuba umuhanzi uririmba wenyine (soliste).

Mu mwaka w’1986, Jean Christophe Matata yaje mu Rwanda. Kuva icyo gihe yari mu bahanzi bari bagezweho muri Kigali kubera album ye yitwa “Amaso Akunda”, n’iyitwa “Ihorere ntusarare”. Indi album ya Matata yakunzwe ni iyitwa “Nyaranja ”. Indirimbo z’uyu muhanzi zatumye aba umuhanzi w’icyamamare kandi wahozwaga ku mutima na benshi.

Mu mwaka w’1990 Matata yasubiye i Burundi akomeza no kujya mu bindi bihugu birimo u Bubiligi. Matata ni umwe mu bahanzi baranze ibihe bikomeye by’umuziki mu Burundi hagati y’1970 n’1980.

Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21h00) ku itariki ya 3 Mutarama 2011, icyamamare Jean Christophe Matata yitabye Imana aguye mu bitaro by’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho yari yahagiye agiye kuhakorera igitaramo. Matata yapfuye afite imyaka 50 azize indwara y’igihaha cy’ibumoso, apfa asize umugore n’abana babiri, Jean-Armel Matata (nawe yabaye umuhanzi) na Kallista.

Mu ishyingurwa rye, u Burundi bwagaragaje ko yari uw’icyubahiro no ku isanduku yahambwemo yari itwikiriwe n’ibendera ry’igihugu cy’u Burundi.

Source: https://ukwezi.com/Imyidagaduro/Nyakwigendera-Jean-Christophe-Matata-yari-muntu-ki

Indirimbo

Paused...
« »

Featured Abahanzi