Murakaza neza kuri Karanyuze.

Urukundo rudacogora

Urukundo rudacogora

Umuhanzi Randressi Landouald


Mbese rukundo rudacogora

Buzima bwanjye uracyaliho

Maze imyaka igera kuri itatu

Nsa n'uwaciwe mu mahoro

Uko merewe biragatsindwa

Kubera urukumbuzi rwinshi

Nizeraga ko tuzabonana

none simpamya ko uzansanga

 

Iyo nibutse ya myiza

Nubika umutwe ngahungyiza

Nkifatira igitabo ngasoma

Ariko bikaba iby'ubusa

Umugoroba waza ngahindurwa

Nkicuza icyatumye tumenyana

Ngafata itabi ngacana mu menyo

Nkalibuzwa n'uko ipaki ishize

 

Amanywa yose mba ngutekereza

Ijoro ryaza ho bigakabya

Ngatekereza bigashyira kera

Mahirwe yanjye ngatsibuka

aho nkangukiye nkibaza

nti aho kugira ngo mfe naje

nkareba uburebure bw'iyo nzira

ngasanga nazayisaziramo x 2


Featured Songs