Uraho umutesi umutetabikwiye
Umuhanzi Uwizeye John
Uraho umutesi umutetabikwiye yo
Mbese uraho bwiza butarutwa
Umutako mukundwa na bose se uraho uwo nikundira
Uraho umutesi umutetabikwiye yo
Mbese uraho bwiza butarutwa
Umutako mukundwa na bose se uraho uwo nikundira
Umutima utatse ubwiza wuje uburanga
Nyanjye y’inyamibwa gitego mu bali
Uretse kuba umwali ku mutima
Ukaba n’umwiza mu burere
Uraho umutesi umutetabikwiye yo
Mbese uraho bwiza butarutwa
Umutako mukundwa na bose se uraho uwo nikundira
Uraho umutesi umutetabikwiye yo
Mbese uraho bwiza butarutwa
Umutako mukundwa na bose se uraho uwo nikundira
Ko nagusuye ukansanganirana ishema
Ko wanyicaje ukanganiriza kibyeyi
Ko nakuganirije ukanyereka.....
Uzahora wanditse mu mutima wanjye
Uraho umutesi umutetabikwiye yo
Mbese uraho bwiza butarutwa
Umutako mukundwa na bose se uraho uwo nikundira
Uraho umutesi umutetabikwiye yo
Mbese uraho bwiza butarutwa
Umutako mukundwa na bose se uraho uwo nikundira
Ubarusha uburere ubarusha imico myiza
Ubarusha uburanga n’umutima ukeye
Ubarusha inseko nziza ubarusha indoro nziza
Narakwitegereje uri nta makemwa
Uraho umutesi umutetabikwiye yo
Mbese uraho bwiza butarutwa
Umutako mukundwa na bose se uraho uwo nikundira
Uraho umutesi umutetabikwiye yo
Mbese uraho bwiza butarutwa
Umutako mukundwa na bose se uraho uwo nikundira
Source: http://www.amakururwanda.com/2011/03/indirimbo-uraho-umutesi-orchestre-sora.html#ixzz4OoF3f1zQ