urabaruta
Orchestre Impala
Cyo ngwino mwana nkunda
Cyo ngwino nkuganirire
Nkwibwirire ukuntu ubaruta
Nibashaka bababare
Njya mpora mbona bikaraga
Bagira ngo ahari ndabarora
Kandi ubu naratiragije
Uwo ndeba ni wowe gusa.
Njya mpora mbona bikaraga
Bagira ngo ahari ndabarora
Kandi ubu naratiragije
Uwo ndeba ni wowe gusa.
Urabaruta
Ubarusha inzobe inyoye
Ubarusha inseko iseretse
Urabaruta
Mwana nkunda nibakureke
Urabaruta
Ubarusha inzobe inyoye
Ubarusha inseko iseretse
Urabaruta
Mwana nkunda nibakureke
Cyo ngwino mwana nkunda
Cyo ngwino nkuganirire
Nkwibwirire ukuntu ubaruta
Nibashaka bababare
Abiha ibyo kukujinyora
Bibeshya ko nzabatonesha
Nibitonde ubu baracyererewe
Uwo ndeba ni wowe gusa
Abiha ibyo kukujinyora
Bibeshya ko nzabatonesha
Nibitonde ubu baracyererewe
Uwo ndeba Ni wowe gusa
Urabaruta
Ubarusha ngewe ukuririmba
Ubwiza bwawe nkaburata
Urabaruta
Mwana nkunda nibakureke
Urabaruta
Ubarusha ngewe ukuririmba
Ubwiza bwawe nkaburata
Urabaruta
Mwana nkunda nibakureke
lalalalalala
lalalalalala
Iyizire muziranenge
Henda ngwino wowe uzira icyaha
Bura icyago nange mbure ikindi
Abababara bababare
Ibyo hanze aha ngaha ndabizi
Abatsikimba babaye uruhuri
Reka nge nkuvugirize ubuhuha
Abababara bababare
Ibyo hanze aha ngaha ndabizi
Abatsikimba babaye uruhuri
Reka nge nkuvugirize ubuhuha
Abababara bababare
Urabaruta
Wowe ushinjagirana isheja
Ibyabo byose ni amashyengo
Cyo damarara
Mwana nkunda nibakureke
Urabaruta
Wowe ushinjagirana isheja
Ibyabo byose ni amashyengo
Cyo damarara
Mwana nkunda nibakureke
Urabaruta
Urabaruta
Urabaruta
Urabaruta
Urabaruta
Urabaruta