Umwari nikundiye
Umuhanzi Munyanshoza Dieudone
Njyewe nasanze urukundo nyarukundo rutagurwa
Ntirunagurirwa, keretse umutima wonyine niwo urwigenera
Uwanjye rero wanyemeje kugukunda
Rutahamo, nubwo haza ikindi, ntakizambuza kukwikundira
Iyo ngutekereje bintera kuzongwa, icyanezeza ni ukukubona iteka
Urwo ngukunda, ruhora rutohereye. Niyo rwanyagirwa n'imvura, ntirushobora gukonja.
Hahirwa umuntu muhorana iteka, hahirwa amaso ahora akureba.
Iyizire umwari nikundiye, ni wowe nahisemo.
Ngwino ngukunde urukundo nyarukundo
Rwuzuye kandi rutatse amahoro
Nkurinde icyaguhogoza mparanire iteka icyagushimisha.
Iyo nizeye yuko ndi bukubone, umutima wanjye uranezerwa
Ntutangazwe nuko mbikubwiye, ni uko ngukunda byahebuje
Nkaba nakwemera kugupfira, uretse aho kugutanga.
Iyizire feza isa na Zahabu, mwari mwiza ni wowe nihitiyemo
Iyizire umwari nikundiye ni wowe nahisemo
Ngwino ngukunde urukundo nyarukundo
Rwuzuye kandi rutatse amahoro
Nkurinde icyaguhogoza, mparanire iteka icyagushimisha
Nkurinde icyaguhogoza, mparanire iteka icyagushimisha
Ngwino nkurinde icyaguhogoza, mparanire iteka icyagushimisha