Umunsi wacu wa mbere
Orchestre Les Fellows
Ku munsi wacu, wa mbere, tubonana nawe x2
Ntabwo wigeze, ugira isoni, zo kumbwira, ko unkunda x2
Na njye ndabikwereka, ko ngukunda, shenge, eh eh x2
Namenyereye buri munsi
Ko ugomba kuza kunsura
Kuva aho ntakikubona
Nta bitotsi nkigira
Nsigaye ngenda nk'utagira umutima
None kuki watangira kunyanga x2
Ukagira isoni zo kumbwira ko wanyanze x2
Namenyereye buri munsi
Ko ugomba kuza kunsura
Kuva aho ntakikubona
Nta bitotsi nkigira
Nsigaye ngenda nk'utagira umutima
Kuki ubimpisha mbwira
Kuki ubimpisha mbwira, mbwira mbimenye x4
Mbwira mbwira, aha mbwira mbwira
menye ko wanyanze, aha mbwira mbimenye
Kuki ibimpisha mbwira, mbwira mbimenye x fin