Umunsi mwiza
Orchestre Les Fellows
Umunsi, uwo munsi, uwo munsi mwiza;
Sinzawibagirwa na rimwe.
Twahuye n’uwo mwana, sinari muzi ntiyari anzi,
Turaramukanya maze numva aranyuze.
Anganiriza neza yitonze, ubwo bwiza bwe ntiyabureba.
Yabona ko umuntu ari nk’undi
Mubajije akazina ke maze arambwira
Ati umukobwa, Ntiyivuga mu zina.
Ngize ntya arandeba, maze aransekera ,
Mbura aho nkwirwa kubera ibyishimo.
Reka, reka uwo mwana nahuye na we ,
Kugeza na n’ubu sindamubona x2
Uwo mwana yagiye he? Rwose icyampa nkongera kumubona
Uwo mwana yagiye he? Rwose icyampa nkongera kumubona
Uwo mwana yagiye he? Rwose icyampa nkongera kumubona
Reka, reka uwo mwana nahuye na we;
Kugeza na n’ubu sindamubona. X2
Uwo mwana yagiye he? Rwose icyampa nkongera kumubana x5