Murakaza neza kuri Karanyuze.

Umubano mu bantu

Umubano mu bantu

Umuhanzi Nkurunziza Francois


Ni umurage rusange wa ba sogokuruza
Ari data ari na so bose barawusanze
Ubasonzoranyiriza mu nzu y’amahoro
Impumeko y’urukundo irakunda iraramba,bambe
Umubano mu bantu

Ni wo uhuje amahanga ni wo ubumbye imilyango
Ni cyo kiza turusha ibindi biremwa byose,
Abantu tugasangira urupfu no kuramba
Subiza agatima i mpembero wibaze nawe, bambe
Ku mubano mu bantu

Ni wo utsinda amahane tukava inda imwe twese
Mu mulyango uzira ubulyalya utagira inabi
Abantu tugasangira urupfu no kuramba
Subiza agatima i mpembero wibaze nawe, bambe
Ku mubano mu bantu

Kandi wuje urukundo kandi wuje umurava
Ukagira amahoro ho umunywanyi wa hafi,
Ni wo ubyara gutabarana no gufatanya
Ni wo soko y’ubumwe bubonereye abantu, bambe
Umubano mu bantu

Ni iki cyaruta ubuntu n’imbabazi mu bantu ? Umubano mu bantu
Nta cyaruta umushyikirano no kuva inda imwe Mu mubano mu bantu
Ni iki cyaruta gufatanya hakora ukuli? Mu mubano w’abantu
Nta cyaruta umutima ukeye utagira ishyali Mu mubano w’abantu Umubano mu bantu


Featured Songs