Simenye ko aribwo bwa nyuma
Umuhanzi Byumvuhore
Icyo gihe izuba ryariho rirenga
Mu muhanda uva ku kiriziya i Gatagara
Ari kumwe n’umurwaza we
Bagendaga bitemberera
Bagaseka bagatwenga ariko bababaye x2
Simenye ko ari bwo bwa nyuma x2
Na njye nariho ntemberana n’inshuti yanjye
Tubabonye tugenda tubasanga
Bahagarara kuturamutsa
Duhagararana akanya gato
Twaganiriye macyeya ariko ahishe byinshi x2
Simenye ko ari bwo bwa nyuma x2
Yarihanganaga akavuga ariko ananiwe
Yarihanganaga agaseka ariko ababaye
Yari yitwaje akabando ke
Izuba rirasa ku ruhanga rwe
Tubonye ananiwe tumusezeraho ngo yigendere x2
Sinari nzi ko ari bwo bwa nyuma x2
Aduha umukono aradukomeza cyane
Murebye mu maso mbona indoro ye irahindutse
Yari ihishe byinshi atavuze
Nyamara ukabona ivuga ngo
Bana banjye murabeho ndagiye
Mbasabye gukundana nk’uko nabakunze
Mbasabye gufashanya aho muri hose
Simenye ko ari bwo bwa nyuma x2
Ubwo yahise ajya kwivuriza i Buraya
Jye nkagira ngo i Burayi nta kibananira
Nyuma inkuru mbi itaha i Rwanda
Ngo Rurema yaramuhamagaye
Naherutse abarira, n’abahogora b’i Gatagara x2
Numvaga atari bwo bwa nyuma x2
Bajya bavuga ko Imana igira imbabazi
Abandi yabahaye amaguru twe iduha Ferepo
Abandi yabahaye amaso twe iduha Yozefu
Abandi yabahaye kumva twe iduha Ndagije
None se ubu yamujyanye he?
None se ubu yaduhoye iki?
Burya koko waragiye twarabyemeye
Nta wundi ferepo uzabaho mu nsi y’ijuru oya ntawe x2
Urabeho mubyeyi
Sinari nzi ko ari bwo bwa nyuma
Nyir’ibihembo azaguhembe.
Read more at http://jbyumvuhore.e-monsite.com/pages/nyiribihembo-azaguhembe/simen.html#O3x7R27hILyyCR3V.99