Ryangombe rya Babinga
Umuhanzi Unknown
Amateka Ya Ryangombe Rya Babinga
Yavutse ari ikinege. Abahungu bamukomokaho ni Binego, Ruhanga, Nyabirungu, Mashira na Kagoro. Bene se wabo bazwi ni Nyabirungu wari umuhigi na Mpumutumucuni, ari na we bakundaga kubuguza. Igisingizo cye ni: Ryangombe, bibero birinda ibiramba, Nyamunyaga iziburiwe, izitaburiwe akazazinyaga inkingi n’imyugariro yitwa Nkingiyinka, mu nkingi y’abagabo yitwa Nkungiyabagabo.
Yari umuntu w’intwari cyane, akaba n’umugihi w’umukogoto yifashishije imbwa ze na zo zitari nke, zirimo Bakoshabadahannye, Nyakayonga, Babikana umuranzi uruguma, Babikamurwinanuriro, Ikinyabutongo gitoto kimara isimbo, Nyinaramuzi ntazamumpora, Bakosha cyane bazakarushya irimura, Uruyongoyongo rwa Miramba, Buhuru bunuka uruhumbu, na Maguru ya Sarwaya yasize imvura n’umuyaga, Bisimbo birabomborana, Mwangamwabo na Bikwirashyamba.
Ryangombe azwi nk’imana y’i Rwanda, ndetse ni we wabaye inkomoko yo guterekera kuko mbere yo gupfa kwe bitabagaho. Ryangombe ni imandwa imwe mu zizwi neza mu Rwanda rwo hambere, ari zo Ryangombe, Binego, Mugasa, Kagoro, Ruhanga, Nkonjo, Mashira, Umuzana, na Nyabirungu. Izindi zongerwaho ni Umurengetwe, Umunyoro, Ruhende, n’Intare.
Se wa Ryangombe ajya gupfa, yasize amuraze ubwami, ariko asiga atamwimitse. Bene se wabo rero baje kubimwangirira, uwitwa Mpumutumucuni ati: “Ntakwiriye kwima! Se yamubeshye ingoma.” Muri urwo rwangano rwabo, Mpumutumucuni abwira Ryangombe ati: “Uzaze tubuguze.” Naho Ryangombe bakaba baramuraguriye kuzajya kuraguza kwa Nyamuzinda i Butumbi. Ryangombe ajyayo, Nyamuzinda aramubwira ati: “Nta ndagu yawe mfite, ifite agakecuru gapfuye ijisho gataha mu rutare.”
Ryangombe agenda ahiga n’imbwa ze, ni bwo asanze agakecuru kariho kota izuba imbere y’urutare. Kamwikanze, Ryangombe ati: “Humura!” Agakecuru kati: “Uragahumurizwa nawe, uragahumurizwa n’Imana y’i Rwanda.” Agakecuru ni ko kumubwira kati: “Hogi genda, uzane imbwa yawe yitwa Bakoshabadahannye, uhamagaze Nyakayonga, uhamagaze Babikamurwinanuriro, uhamagaze Ntakitambarinkanda, uhamagaze Nyinaramuzi ntazamumpora, uhamagaze Bakosha cyane bakazarushya irimura, uhamagaze Batekibikokoye, maze uzizane.” Numara kuzizana, ugende uhiga. Uzabona inyamaswa y’ibara, numara kuyica, uzayibambe ku mugina uyibamburure ku mugendo. Iyo nyamaswa izaba ari imondo.
Ka gakecuru kari karabwiye Ryangombe kati: “Uzasanga abakobwa umunani bazaba baca ubwatsi kw’iriba, uwa cyenda azaba ashoye inka y’igitare yonsa rutare. Azabwira abandi bakobwa ati: “Mbega uruhu rwiza! Nimurore kariya gahu bakobwa, uwakampa! Wa mugabo we, wanyihereye ako gahu.” Agakecuru kati: “Umunsi yaje kukuzimanira uzamurongore.” Umwana uzabyara kuri uwo mukobwa ni we uzakurengera akazatuma wima ingoma zawe z’u Murengo.
Ryangombe amaze kwumva indagu, aragenda, agenda ahiga, yica ya nyamaswa, uruhu ararujyana. Ahura na Nyirakajumba amanutse ashoye inka, naho abandi bakobwa baca ubwatsi. Nyirakajumba ati: “Bakobwa dore uruhu rwiza. Ngiye kurwisabira uriya mugabo.” Bati: “Nyirakajumba washira isoni. Uriya mugabo uko angana, ukamusaba ruriya ruhu!” Ati: “Nyihera ako gahu wa mugabo we.” Undi ati: “Nagaha ugiye kunkamira iriya nka yabo y’igitare yonsa rutare, kandi akancumbikira.”
Umukobwa ati: “Ngwino njye kuyigukamira kandi ngucumbikire.” Aramuzamukana n’iwabo, agira se ati: “Nimucumbikire uyu mugabo, dore aka gahu yampaye.” Bati: “Koko agira ubuntu, umuntu uguhaye uruhu rusa rutyo!” Baramucumbikira, burira.
Bazanye amazimano yo kumuzimanira, Ryangombe arayanga. Bati: “Wa mugabo yanze amazimano! Ayangiye iki?” Bamutumaho bati: “Ko twakuzimanye ukanga wabitewe n’iki?” Undi ati: “Ndazimanirwa n’uwancumbikiye.” Bati: “Iii.” Bohereza Nyirakajumba. Se ati: “Genda ucumbikire uwo mugabo wawe Nyirakajumba ushira isoni! Kandi uzampamagarira!” Araza, aza aje gucumbikira Ryangombe, azanye amata y’inshyushyu yakamye ya nka. Arayamuhereza, Ryangombe arayasomye arayamucira. Amushyizemo umwishywa. Nyirakajumba agenda arira. Ati: “Wa mugabo dore ibyo ankoreye.”
Ryangombe amugenda mu nyuma. Basaza be baraza baramukubita baramunoza, baramumenesha arasohoka. Ageze inyuma y’inzu, Nyirakajumba arasasa. Ngo ajye kwendwa n’agatotsi asanga aryamanye na Ryangombe. Ati: “Dore re, wa mugabo yanteye hano!” Basaza be barabyuka, baramwirukana, babwira Nyirakajumba bati: “Sasa mu kirambi.” Ashashe mu kirambi, ngo ajye kongera kwendwa n’agatotsi asanga undi bari kumwe. Nyirakajumba ati: “Wa mugabo kandi yankurikiye hano.” Bati: “Ni ubushizi bw’isoni bwawe, Nyirakajumba.”
Ubwo Ryangombe baramugeretse, ariko yatse Nyirakajumba urwuya, amaze kwimarira urubanza rwe ararikiye. Bagenda bamwirukana bamukubita. Yitera inyuma y’urugo, ageze inyuma y’igikari, ati: “Murabeho ndagiye, muramenyere umugore, kandi uwo mugore ndamurongoye, ndarongoye birashize! Nsize mutwitse inda, azayibyaramo umwana w’umuhungu. Uwo mwana w’umuhungu najya kumubyara azajye kuri uriya mugina uri inyuma y’urugo. Maze uwo mwana muzamwite Binego na Bigina. Abandi bati nagende icyo cyohe. Ryangombe arigendeye, asanga Mpumutumucuni bajya kubuguza: Bakabuguza Mpumutumucuni akamuganza, bakabuguza akamuganza. Binego aruhira iyo avuka.
Igihe cyo kuvuka, Binego aba ari we ubwira nyina ati: “Mawe, pfukama umbyare!” Nyirakajumba ati: “Reka mbanze ntegure, nkubure, nteke mpishe, nimbirangiza ndakubyara.” Arabikora, abirangije, Binego arongera aramubwira ati: “Pfukama umbyare!” Nyina aramubyara. Binego avukana icumu n’ubuhiri by’icyuma. Amaze kuvuka arererwa iwabo kwa nyina, aba kwa ba nyirarume.
Ari umwana, yazijyamo aragiye, yayikubita akayigusha. Bati: “Uyu mwana ni icyohe.” Bakamukura mu nyana, bamushyira mu nka nkuru. Bukeye, yibuka kuba umwana utwara agacumu. Ba nyirarume baza bashoye inka, no mu ibuga. Binego ahagarara imbere y’ikibumbiro yikandagira ku ivi. Imfizi iza gutambutsa ukuboko gukandagira mu kibumbiro, ayikomera agacumu mu rwano ayigarika mu ibuga. Ba nyirarume baza kuzamuka baramukubita. Agira nyirarume amukubita icumu, agira undi na we amugenza uko, asiga abagize uburiri abasiga mu ibuga. Arazamuka n’imuhira, ashikuza nyina Nyirakajumba amukubita urushyi aramushorera, ati: “Hogi tugende.” Agira sekuru aramwica. Binego aboneza ubwo. Asiga kwa nyirarume ahageregese.
Binego araza, aza ashoreye nyina. Ageze mu nzira ahura n’umugabo, ati: “Wa mugabo!” Undi ati: “Iii.” Ati: “Ntiwanyobora?” Ati: “Mu minsi ibihumbi, mu minsi ibihumbi, mbese nta mayombo wumvaga? Nta kamiro k’abahigi?” Umugenzi ati: “Kino kigabo cyabaza ibyo ntazi!” Binego amukubita icumu amugarika aho, arakomeza ashoreye nyina.
Ageze imbere, asanga umugabo arahingira urutoki, aca mu rutoki aje kumuyoboza. Undi ati: “Ubonye kiriya kigabo kinciriye mu rutoki! Kiriya kigenda gite?” Amukubita icumu amugarika mu rutoki rwe. Ni byo mujya mwumva ngo Binego yishe nyiri agatoke. Aragenda asanga umugabo aracoca, agenda agiye kumuyoboza, ati: “Nyobora!” Mu minsi ibihumbi, mu minsi uduhumbi, nta mayombo wumvaga, nta kamiro k’abahigi wumvaga? Undi, ati: “Ubonye uriya mugabo umbyogera mu masinde!” Binego aba amukubise icumu amugarika mu masinde.
Binego arakomeza ahura n’igitambambuga, arakiyoboza. Umwana ajijinganije, Binego amukubita ubuhiri amutsinda aho. Ni cyo gituma ubandwa wese Binego, abandwa avuga ngo ntabyara kubera ko Binego yishe igitambambuga ntacyo yishisha.
Ngo agere hirya ahura n’umusaza, ati: “Ewe wa mugabo we! Mu minsi ibihumbi, mu minsi uduhumbi, nta mayombo wumvaga, nta kamiro k’abahigi wumvaga?” Undi ati: “Mu minsi ibihumbi mu minsi uduhumbi najyaga numva amayombo avuga nkumva ahahigi bamira.” Undi ati: “Igendere.” Binego ageze hirya, ahura na Ruhanga na we ashoreye nyina nk’uko. Baribwirana, hanyuma batangira kuyoboza bombi. Bashyira buyira barashoreye ba nyina baraza. Bamaze kuboneza, bahura na Nyabirungu.
Hagati aho, Ryangombe yari yabwiye mukuru we Nyabirungu ati: “Aho uhigira hose, nyabuna inyamaswa izagutungukaho, urayinyoborere.” Ni bwo Binego ahuye na se wabo Nyabirungu yahize. Ati: “Wa mugabo we!” Undi ati: “Iii.” Ati: “Ntiwandangira umugabo w’umuhigi witwaga Lyangombe?” Undi ati: “Ryangombe se ni iki?” Undi ati: “Nyobora wa kigabo we naba utanyoboye urorere.”
Nyabirungu yumvise ko amukaramiye, ati: “Ngwino njye kukuyobora.” Amujya imbere araza no kwa Ryangombe, asanga Ryangombe yagiye kubuguza kwa Mpumutumucuni. Asanga Nyiraryangombe, ati: “Ewe wa gikecuru we!” Undi ati: “Iii.” Ati: “Mfungurira.” Azana inzoga y’amarwa, undi ati: “Oya.” Ati: “Iyo yihe ibyo bikecuru! Njye sinshaka amarwa. Reba igicuma cy’umuhungu wawe wajyaga ubikamo urwagwa, unyunyugurize mo amazi umpe.” Undi ati: “Sindinda kuguha amazi hinga nkwereke.”
Azana ku rwagwa rwa Ryangombe mu gacuma arabaha baranywa. Binego ati: “Ndangira aho Ryangombe yagiye.” Undi ati: “Ryangombe yagiye kubuguza na Mpumutumucuni, kandi umunsi wo gupfa ni uyu.” Yaramusezeranije ngo nasubira kumuganza, aramwaka isunzu ry’ubugabo.
Undi ati: “Iii.”Ubwo Binego ajyana na mwene se Ruhanga, asanga Ryangombe arabuguza na Mpumutumucuni. Ahagarara hejuru yabo, ati: “Yabuguza nabi uno mugabo, ese urabuguza ute? Kora mu mutwe maze ubuguze urase iriya nteba, uganze inka z’uwo mugabo.” Ryangombe akora mu mutwe, arasa nteba, aramuganza. Mpumutumucuni aramukebuka hejuru, ati: “Ubonye kiriya kigabo cy’icyohe! Ko gisanze twibuguriza, kitugendera mu nka gite?” Binego aba azamuye icumu rye, arimukomera mu ntutu y’ibere amugarika aho. Ryangombe impundu arazivuza. Bahaguruka ubwo, azamuka ashoreye abahungu be, bavuza impundu ko amaze kwica Mpumutumucuni.
Ryangombe arakunda yima ingoma ze z’u Burengo kuko Mpumutumucuni yari apfuye, azibamo n’abahungu be, Binego, Ruhanga, Nyabirungu, Mashira na Kagoro. Bukeye, icyagiye kumuca urutsi ni ya mihurire ye na Ruganzu. Ruganzu ni we wamutereye Nyagishya cy’impenebere, gihetse umwana imbebe, ni cyo Ryangombe yakuyeho impamvu zo gupfa.
Ryangombe rero arara agambiriye umuhigo, ati: “Ejo tuzahigire Nyabikenke.” Agira abahungu be, ati: “Nzabatanga inyamaswa ya Nyabikenke!” Bati: “Ntuzayidutanga!” Barara bagambiriye umuhigo, bawuhigiye. Ryangombe, bibero birinda ibiramba, Nyamunyaga iziburiwe, izitaburiwe akazazinyaga inkingi n’imyugariro yitwa Nkingiyinka, mu nkingi y’abagabo yitwa Nkungiyabagabo, arahaguruka n’umuhungu we Binego bya Kajumba, nyamunigamapfizi amasumbi akazatamata imirinzi, rukarabankaka, rutukuzambuga, rwugumbira mutarinkuba ya Nyirakajumba, ni urwamba rw’impiri, ni ubwaayi bw’urubingo, ni amaganga y’inkuba arashigishwa ntanyobwa.
Ryangombe arahaguruka n’umuhungu we Ruhanga rwa Milimo, rukayamaziri, ruhangarabimashi rwa Muhabwa mu macumu atwara amacinya, mu myambi atwara imisakura, i Ndorwa ya Ndori ahanyaga imitamu, i Burundi bwa Kiburungwa ahanyaga Bugondo bw’imbimba muri zo. Arahaguruka n’umuhungu we Kagoro ka Ryangombe, shegenya, sharinyanga, munanuzi, twababa utwa mpimbi na Muzana, mikoni itwakwa abarenzi, rubango rwa Nyabirungu, rubangura abiri rwa Janja, nyamunyagisha uko iburyo ukwa moso yaguhagije imicuzo y’Abenerubenge. Nkora y’imiyombo avuguta ibitero ibitenzi bigata imiheto mw’igerero kwa Mivuba ni we wanze kwigira Ruhamagara mu ntara itari iyabo.
Ryangombe araranye umuhigo, Nyiraryangombe aricura, arakanguka maze araragura, ati: “Siba umuhigo wa none cyana kimwe cya Mukanya cyamaze nyina ubugwe n’ubugwe-shyamba! Siba umuhigo wa none bibero birinda ibibanda, shebuja wa Ruhanga umugabo, siba umuhigo wa none. Undi ati: “Oya ntabwo nsiba ndahigira Nyabikenke.” Nyina ati: “Narose inzozi mbi, narose itukura rya Nyabikenke, narose urukwavu rutagira ishyira n’umurizo, narose imbogo y’ihembe rimwe, narose inkware y’ibara, narose umugezi utemba ujya ruguru ya Nyakenke, wihigira Nyabikenke.”
Undi ati: “Ntabwo nasibira ntahigiye Nyabikenke!” Ryangombe arara (araryama), ngo bigeze mu museke arabaduka ahamagara imbwa ze. Imbwa ze ziraza ati: “Nimumpe amayombo y’imbwa zanjye!” Amayombo arabura, naho Nyiraryangombe yayahishe. Ajya mwa Nyirakagoro ati: “Amayombo y’imbwa zanjye!” Bati: “Amayombo ari mwa Nyiramugarura.” Ajya mwa Nyiramugarura, ati: “Amayombo y’imbwa zanjye!” Bati: “Amayombo ari mwa Nyiraruhanga!” Ajya mwa Nyiraruhanga, ati: “Amayombo y’imbwa zanjye!” Bati: “Amayombo ari mwa Nyirakajumba!” Ajya mwa Nyirakajumba, ati: “Amayombo y’imbwa zanjye!” Bati: “Amayombo ari mwa Nyiraryangombe!” Nkonjo aramwongorera ati koko ari kwa Nyiraryangombe.
Ni bwo Ryangombe aje aturutse hirya n’uburakari n’iki, urugi rw’umusego arukubita umugeri rugwira ibiseke, amayombo mu giseke aravuga. Ryangombe akuramo amayombo, Ahamagaza imbwa ze: yambika Nyakayonga, yambika Bashokabadahannye, yambika Babikamurwinanuriro, yambika Nyanaramuzi ntazamumpora, yambika Ikinyabutongo gitoto kimara isimbo, yambika Ntakitambarinkanda, yambika Uruyongoyongo rwa Miramba. Imbwa amaze kuzambika, ati: “Ndaboneje!” Nyiraryangombe aba yatambamye mu bikingi by’amarembo, yijishura umweko awurambika muri ibyo bikingi by’amarembo.
Ati: “Siba cyana kimwe cya Mukanya cyamaze nyina ubugwe n’ubugweshyamba, siba umuhigo wa none!” Undi ati: “Sinsiba ntahigiye Nyabikenke!” Umweko arawutambuka, arawusimbuka awugwa inyuma araboneza.
Ryangombe arashogoshera n’umuhigi we Nyarwambari rwa Ngweja ya Murema, na we ari kumwe n’umuhigi we Rwamukwisi. Ngo bagere mu irembo, babona agakwavu karatitiba. Bongeye gutarabuka, baca imitwe n’inkware y’ibaba rimwe, iraguruka. Ati: “Kiriya ni igiki ko kitaraboneka aho mwabereye?” Abandi bati: “Ni ya ndagu ya Nyiraryangombe yenda gutaha.” Undi ati: “Nta ndagu y’agakecuru, si ko kambuza guhigira Nyabikenke!” Ngo agere imbere, babona imondo y’ibara rimwe iratitiba.
Barayivuma bati: “Pu, Nigende!” Ati: “Biriya ni ibiki?” Bati: Ni ya ndagu ya Nyiraryangombe yenda gutaha. Ashyira buyira, ataboneza aragenda. Ngo ajye kumanuka umugezi wa Nyabikenke, asanga wahindutse ituku ry’amaraso.
Ryangombe araboneza ngo agere hirya aca imitwe na Nyagishya cy’impenebere gihetse umwana imbebe. Agiye gusimbuka wa mugezi bati: “Sigaho wirenga itukura rya Nyamikenke garuka Ryangombe! Garuka cyana kimwe cya Mukanya cyanze kwumvira se na nyina umunsi wa nyuma ukazumvira ijeri ku mugani wa Nyiraryangombe uko yabivuze!” Undi ati: “Oya, nta ndagu y’agakecuru ntibimbuza guhiga i Nyabikenke!” Ni bwo aciye imitwe na Nyagishya cy’impenebere gihetse umwana imbebe (iri ni izina ry’uyu mugore), ati: “Yewe wa mugore we!” Undi ati: “Iii.” Ati: “Mpa urwuya!” Umugore ati: “Naguha urwuya umaze kumpa impetso y’umwana wanjye!” Ryangombe ati: “Ndayiguha!” Ryangombe amuha uruhu rw’inyemera ararwanga, amuha uruhu rw’impara ararwanga, amuha uruhu rw’impongo ararwanga, amuha uruhu rw’inzobe ararwanga, amuha uruhu rw’isasu ararwanga.
Ati: “Ese ushaka iki?” Undi ati: “Nshaka uruhu rw’inyamaswa iri muri kiriya gihugu!” Undi ati: “Iii! Nibayihige ndaruguha!” Ati: “Nimungondagondere mbanze nsogore uyu mugore.” Bamugondagondera ingando, amwinjizamo. Abwira Nyarwambari ati: “Higa urenza, nuvumbura inyamaswa y’insindanya murampamagare.”
Nyamwambari arahize, imbwa zikoze hasi no hejuru, zivumbura imbogo y’ihembe rimwe. Yohereza imbwa mu gihuru: bashyirayo Bakoshabadahannye, imbogo iyikoze ihembe irakunkumura irirenza. Bashyirayo Babikamurwinanuriro, irayikunkumura iyijugunya inyuma yayo. Bashyirayo Kinyabutongo gitoto irayikunkumura ijugunya inyuma yayo. Bashyirayo Ruyongoyongo rwa Mirambi irakunkumura ijugunya inyuma yayo. Maze Nyamwambari ajya ruguru atakira Ryangombe ati: “Imbwa zawe zashize!” Undi ati: “Higa urenza nuvumbura inyamaswa y’insindanya murampamagare!” Undi ati: “Oya imbwa zawe zashize, ibintu byacitse birayoba tabara!”
Ryangombe ubwo aba amaze kuva kuri Nyiragishya cy’impenebere, aboneza ubwo. Ati: “Iyo nyamaswa ni bwoko ki?” Undi ati: “Ukuboko n’ukuguru ni inka ariko iyo nyamaswa yatuyobeye.” Undi ati: “Mwashyizeho Nyakayonga?” Undi ati: “Oya.” Maze ahamagara imbwa ye Nyakayonga, ati: “Nimuyishyireyo!” Ashyirayo Nyakayonga, imbogo iyikoza ihembe irakunkumura ijugunya inyuma yayo. Ryangombe abibonye ati: “Nyakayonga imbwa yanjye, Nyakayonga twajyanye Injurijuri, Nyakayonga twajyanye ijuru inyuma, Nyakayonga twajyanye i Burundi kwa Kiburungu, Nyakayonga nta gihugu tutageranyemo. Imbwa yanjye ntinsize!” Maze Ryangombe imbogo arayendereza, haba haje yo.
Ayikoza icumu mu ipfupfu, iba yubitse itya imukoza ihembe mu nsyanyango irakunkumura irirenza. Ryangombe ageze mu kirere asumira igiti cy’umuko aragikomeza. Biruka ubwo bati ibintu biracitse. Bajya gutabaza bene Ryangombe aho bahigiye. Bene Ryangombe bahageze, bati: “Iyo nyamaswa iri he?” Binego, ati: “Iyo nyamaswa irihe?” Bati: “Ngiriya iri muri kiriya gihugu!” Ati: “Ese mwabonye isa ite?” Bati: “Ukuboko ni inka, ukuguru ni inka, ariko iyo nyamaswa yatuyobeye!” Binego bya Kajumba rukarabankaba, rutukuzambuga, rwugumbiramutara inkuba ya Nyirakajumba yishe nyirarume asangira na nyina, yishe nyiri udusinde tubura gicoca, yica nyiri urutoki rubura gihingira, yica Buranumye k’Urukamira, yica n’abatukanye barwana, arayangangiza inyamaswa iba yabyutse.
Yenda icumu ariyikoza mu rwano arihingura mu nyuma, inyamaswa irirenga. Asanga Ryangombe.
Ryangombe ahamagaza Mashira ati: “Mashira ngwino ngutume kuri
Nyiraryangombe!” Mashira ati: “Sinabona iryo mbwira Nyiraryangombe!”
Ati: “Kagoro ngutume?” Kagoro ati: Sinatunguka mu maso ya Nyiraryangombe
ngo mbone icyo mubwira, nje kukubika mvuge ngo wapfuye!” Abakuza bose
uko bangana, bamaze kubyanga ni bwo ahamagaje Nkonjo. Nkonjo ati:
“Ntuma!” Ati: “Ugende umbwirire Nyiraryangombe, uti Umwana umwe si
umuryango, igiti kimwe ntikibamo ishyamba! Uti umugore ambandwe, umugabo
ambandwe. Uti reba amata ya gitare mu gitereko wende n’icyahi cya
Murenziwera muhurire ku rutare rwa Butaza ujye gutegera ababyeyi i
Raba!”
Baragiye babikojeje Nyiraryangombe. Nyiraryangombe amaze kubona ubutumwa yenda icyahi cya Murenziwera yenda amata ya Gitare mu gitereko. Nyiraryangombe ahaguruka ubwo ahurirana n’abunguje bahetse Ryangombe baboneza bamujyana mu birunga. Ryangombe apfa atyo. Ngo bitere kabiri umuzimu wa Ryangombe utera ibwami kwa Ruganzu. Afata abantu bose bo mu rugo, ibintu biracika.
Inka imiriro iraka ku mahembe, ingo zirashya rubura gica. Ibwami bashaka imitsindo bereza imitsindo yo kumwigana. Kubandwa ni aho byaturutse. Ku zindi ngoma ntibyagaho. Kubandwa ni imitsindo ngo amakuba yateye u Rwanda nyuma y’urupfu rwa Ryangombe rya Babinga ba Nyundo ye kongera kugaruka. Uretse rero umwami gusa, kubandwa biba umuhango mu gihugu cyose. Naho abantu bose, ari abakuru n’abato bajye babandwa Ryangombe.
Umuko Ryangombe yapfiriyemo, ni wo bita umurinzi iyo babandwa cyangwa baterekera. Umuko rero ni igiti gikomeye mu kubandwa kubera ko ari cyo cyakijije Ryangombe gushwanyaguzwa n’imbogo ubwo yamuteraga ihembe.
iyi ndirimbo ntamagambo igite