Ngwino uwo nkunda
Umuhanzi Bizimana Emmanuel Nello
Nagize ibyago ndwara indwara yitwa Urukundo
Ngwino uwo nkunda wandutiye abandi
Ngwino uwo nkunda ari nta buryarya
naragukumbuye ndakubura
Nagize ibyago ndwara indwara yitwa Urukundo
iyo ndwara itabuza umukene gukunda umukire se,
umukire ntimubuze gukunda umukene
umuganga uzayimvura nzamuvana he we
Naragukumbuye uri mumashuri
papa yambaza igituma ntakirya
sinywe n'amata y'inyana z'inka
nti nzanywa byeri yo mukabari
nti nzanywa byeri yo mukabari
Iyo byeri sinayinyweraga uburyohe yabaga ifite
ahubwo kwari ukugirango
ndebe ko nakwibonera agatotsi
kuko iyo namutekerezaga
sinabonaga ikitwa kugoheka
bati uwo wakunze ari ahagana hehe
uwo nakunze ari i Cyangugu
Ngeze i Nyamasheke aho twateteraga
nsanga uwo nkunda ari ntawe uhari
Nsanga uwonkunda ari ntawe uhari
Agahinda kavanga n'ibibazo
nibaza uko mbigenza
amahirwe yange
haza umuntu wari umuzi
ati subira i Kansi niho asigaye yiga
ubwo mpindukira bwangu ngana iy'i Kansi
(to continue...)
iyi ndirimbo ntamagambo igite