Murakaza neza kuri Karanyuze.

minega

minega

Itorero Amasimbi n'amakombe

Minega idatsimburwa ruhamye we
Ejo ukiva i Nyarugenge
Waje uvuga iby'urugendo
Rwambuka inyanja nyamwinshi,
Twera de dusa n'inyange,
Inyamibwa dukereye kurusha
innhiii,innhiii ntunsige Minega we.


Mbwira iyo nkuru y'inkusi we,
Mbwira se umunsi udakuka,
Mbwira umunsi uzajya i shyanga
Kwimika ishyaka ly'iwacu,
Nkunde ndyame nsinzire,
Nzabe nkanguka tugenda
innhiii,innhiii ntunsige Minega we.


Imilimo imuhira ni myinshi we,
Nasenyaga nkavoma,
Ndi umuhinzi n'umushumba
Nzaba mbisigiye abandi,
Nimike intambwe y'intore,
Nzabe mbacungura ngarutse.
innhiii, innhiii ntunsige Minega we.

Ndwaye ikirenge ndabizi we,
Ntabwo ibyo byatuma nsigara
Nzacumbagira ngenda,
Nimbona ngiye gutemba,
Nzaculiramo ibikango,
Bagire ngo ndagwa mu nka
innhiii, innhiii ntunsige Minega we.

Inyamibwa zilikoze zose we,
Bamwe barambara inkindi,
Ubanza bagamije inkiko;
Abandi beguye imitabya,
Bizihiwe n'imitako,
None ngo nava aho nsigara !
innhiii, innhiii ntunsige Minega we.

Ngwino Zogeye za Nkubito we,
Ngwino Nyange ikina ku mwezi,
Ngwino Sizaniro ly'ingamba,
Ngwino Gakoni k'abakobwa,
Ngwino Mwanzuro w'Amasimbi,
Mwese mwizihiye itabaro !
innhiii,innhiii ntunsige Minega we.

=====
Iyi ndilimbo ifite ibindi bitero nka 4 bitaririmbwe muli iyi audio:

Niba zikomeje umurego we,
Nimuhumure zireze,
Nta ntumwa nziza izirenze.
Zireke ziteze ingamba,
Si izo guterwaho izindi,
Ni amasonga atajya asumbwa.
innhiii,innhiii ntunsige Minega we.

Zikamase tuzireba we,
Ubanza zirakaye zose,
Hirya iyo ubanza rubaye;
Ishyanga bazaziha ikobe,
Maze zikobere zese,
Inyamibwa zigaruke ziganje.
innhiii,innhiii ntunsige Minega we.

Ndumva indege ihindire we
Ubanza yaraye irigenda.
Bayitumye kuduheka.
Ndose duheta gahunda
Twinjira mu nda y'indege,
Twese duhwanyije indeshyo.
innhiii,innhiii ntunsige Minega we.

Minega yulira induru we,
Reba izi ndahira-gusumbwa,
Zakomeje kwisihinga,
Zambaye zicunda intambwe,
Zireke zisoze iyi ntego,
Intamati zitahanye icyusa.
innhiii,innhiii ntunsige Minega we.

============

(Minega ~ Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1981(?) , Butare, Rwanda )

Source: Murage Mwiza: https://www.youtube.com/watch?v=Zu1RN0wMiNg

Featured Songs