Mibirizi
Umuhanzi Munyanshoza Dieudone
Iteka mpora nibaza icyomwazize
kandi nkanibaza icyo nabariya bungutse,
iyewewe , kikanyobera
Genda Mibirizi ukuntu warinziza, warutuwe n’abeza
warutatswe n’ibyiza none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;
Padiri Boneza na Kanyabusozo yewewe na Nsengiyumva, Rwamukwaya na Kayumba, Kayibanda na
Nsabimana , Murwanashyaka na Gashugi , Bukeri na Sinayobye, Bayiro na
Marisore , Nzeyimana na Kamanzi , Nkundabatware na Kajanja , Bayitayire
na Gahigi , Nzitabakuze na Kayiranga, Rwaburindi na Kageme, abo bose
n’imiryango yabo hasigaye ingerere.
Imivu
yatembye, imigezi igukikije nka Nyagataka , Katabuvuga ndetse na
Njambwe , naho Nangumurimbo, Henambogo na Cyamudongo inkongoro
zarashishe.
Genda Mibirizi ukuntu warinziza, warutuwe n’abeza
warutatswe n’ibyiza none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;
Rucamubyuma
na Kanyeperu , Baragahorana na Nzeyimana , Mwarimu Gakwaya na Hitimana ,
Gasore na Nzeyimana , Nzanywayimana na Ndabona, Tabaro na Ndayambaje ,
Mugemangango na Gasarasi, Mukankusi na Kayihura, kamashabi na Gatwa,
Mihigo na Gasamagera, Gasana na Modeste abo bose n’imiryango yabo
hasigaye ingerere.
Mfura mwigendeye tukibacyeneye , ndahamyako, aho mwagiye ubu harasususutse ,naho twebwe mwasize, twarasuherewe.
Genda Mibirizi ukuntu warinziza, warutuwe n’abeza
warutatswe n’ibyiza none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;
Harimo
Ntagungira na Mpozenzi , Nyirikazima na Nzeyimana, Munyangeyo na
Mubirigi, Muzuka na Ndayishimiye, Hureli , Ngamije na Ntivunwa, Rucyaha
na Nyirandege, Mwarimu Kayonga na Kambanda, Macoko na Niyonzima,
Nigirente na Habarurema, Karekezi na Gatera, Mbasha na Ruzindana,
Ruzibiza na Sezali, Harindintwali na Sezirahiga, Nzeyimana na Sendeli,
Nzamwita na Njyeza, Gakwavu na Mushampenzi abo bose n’imiryango yabo
tubifurije iruhuko ridashira.
Ba
bapfakazi naza mpfubyi imiryango yanyu n’inshuti zanyu ntiduteze
narimwe kuzabibajyirwa oyaaaha ntitwabibajyirwa, twese ababakundaga
turabasabira tubifuliza iruhuko ridashira murihorane iteka, twizeye ko
tuzabonana.
Genda Mibirizi ukuntu warinziza, warutuwe n’abeza
warutatswe n’ibyiza none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;
none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;none ubu wasigaranye imfubyi
n’amatongo;