Mama munyana
Umuhanzi Sebanani André
Mama Munyana ndananiwe kukwibagirwa
Ibuka cyane uko nagutumagaho Munyana
Ko ngusuhuza ngahera hanze
Ariko wowe ukihitiramo kuntindira
Iyo nyuze iwanyu sinibuza kurunguruka
Unkubita amaso ugahita wikingirana
Ubiterwa n'iki ni kuki umbabaza
Ukaba ari jyewe ushyaka kwigirizaho nkana
Erega shenge ndi kimwe na Yohani
Lawuriyani cyangwa se Felesiyani
Nanjye ndi umugenzi
Nk'uko na bo ngo bari baje bigendera
Bigendera
Erega shenge ndi kimwe na Yohani
Lawuriyani cyangwa se Felesiyani
Nanjye ndi umugenzi
Nk'uko na bo ngo bari baje bigendera
Bigendera
Mama Munyana njya nicara ngatekereza
Nibaza ibyo umfinda ariko sinsobanukirwe
Ko umbona ugahunga umenya ariko ugukunda
Jya umenya guheza ubivangemo n'ikinyabupfura
Ndarora ngasanga ibyo ngibyo ari urwiyerurutso
Undesarese nze nzi ko uri miseke igoroye
Oya ndakuzi nkingurira nanjye
Warabyiyemeje ubungubu wararwiyambitse
Erega shenge ndi kimwe na Yohani
Lawuriyani cyangwa se Felesiyani
Nanjye ndi umugenzi
Nk'uko na bo ngo bari baje bigendera
Bigendera
Erega shenge ndi kimwe na Yohani
Lawuriyani cyangwa se Felesiyani
Nanjye ndi umugenzi
Nk'uko na bo ngo bari baje bigendera
Bigendera
Bigendera
Uri umubeshyi Munyana we aka malayika
Wigira umwere umenye ko burya azi kuvuga
Ni umwana yego ariko arareba
Nta cyo ajya ampishya kuko azi ko jye nkwikundira
Baraguhara ukwumva ko isi uyifatiye
Mbaza mba reba no mu kujyenda burya mbandora
Nkingurira nanjye nta cyo ukiramira
Iyo ubyibuka cyera uba uri kumwe na se wa Munyana
Erega shenge ndi kimwe na Yohani
Lawuriyani cyangwa se Felesiyani
Nanjye ndi umugenzi
Nk'uko na bo ngo bari baje bigendera
Bigendera
Erega shenge ndi kimwe na Yohani
Lawuriyani cyangwa se Felesiyani
Nanjye ndi umugenzi
Nk'uko na bo ngo bari baje bigendera
Bigendera
Bigendera
Bigendera
Bigendera