Izuba rirarenze
Umuhanzi Vincent Niyigaba
Izuba rirarenze, Ngiriya imwe y'abashumba
Inka z'iwacu ziratashye
Abiriwe iyo, barinyakura
Ab'imuhira, barihanagura
Icyuya mu gahanga, dore umunsi uragiye
Icyuya mu gahanga, umunsi urashize
Ukwezi kuracanye
Inyenyeri na zo ziraje(tse)
Ikamba ryazo rirazisanga
Rirasabagira ku ijuru ry'iwanyu
Mu kirere cy'iwacu ni ko kabyino
Ngaho se jya mu nzu, dore imbeho ni yose.
Genda ufate agapira ukinge mu gatuza.
Ibitotsi ni byinshi,
Urugendo na rwo ni rwose
Uyu munsi sinkikubonye
Fata iyo nzira imwe yo mu nzozi
Duhurire iyo mu mpinga y'imisozi
Iwabo y'abatashye aho dukura abana.
Mu (i)mpeta y'umubano, (mu) ibanga rya gihanga.
Nkundira ngukunde
Nzabone icyo nkubwire
Kizagukura amahwa munda
Ibimbuza ni byinshi sinshoboye kuza
Wowe umanuke dore ukwezi kuraka
Uze nkuganirire uragenda wishimye
Nanjye kandi ubwanjye ndaba nshize agahinda.
Niba uje ntumbone
Umbabarire mugenzi
Ntabwo bizaba ari ukukwanga
Nawa urirebera
Iyi si iravuna
Tuyirukankamo dushaka kubaho
Wowe aho uri hose, jya wibuka utakambe
Untambire ubishaka, na njye nige gutamba.
Untambire ubushaka na njye nige gutamba
Untambire ubushaka na njye nige gutamba