Murakaza neza kuri Karanyuze.

isi irarwaye

isi irarwaye

Itorero Amasimbi n'amakombe


Isi irarwaye we, Isi irarwaye
Mwese nimutabare
Mushike mushake abavuzi babizi we
Ubu bumuga ni bwinshi
Bwafashe ab’ubukombe, abana buronona
Buri no mu basore n’inkumi nyinshi
Isi irarwaye, Isi irarwaye
Mwese nimutabare
Irwaye mu bwenge mu mutima hararembye

Isi irarwaye we.

Abantu baricana, ntibabarira
Hepfo no haruguru barapfa umusubizo abandi baseka hirya
Abajyaga kubakiza ngabo baraboshya
Bigira nyoninyinshi, babasunikira intwaro
Intambara ubwo ikarota.
Isi irarwaye.

Isi irarwaye we
Amoko arashinjana, andi aramashana
Abari kuyunga bicotse mu matiku
Abakuru n’abatoya biremyemo amashinga ashingiye ku mavuko
Aho gukomeza umubano urangamiye urukundo.
Isi irarwaye we.

Isi irarwaye we, Isi irarwaye
Mwese nimutabare
Mushike mushake abavuzi babizi we
Ubu bumuga ni bwinshi
Bwafashe ab’ubukombe, abana buronona
Buri no mu basore n’inkumi nyinshi
Isi irarwaye
Isi irarwaye
Mwese nimutabare
Irwaye mu bwenge mu mutima hararembye.
Isi irarwaye

Isi irarwaye we
Abana babyiruka ubu, barimwo abatumvira
N’abakuru kandi si agasani gasengwa
Abantu ku bandi isano ubu ni ifaranga
Bimitse kwikunda cyangwa se kwironda
Ntawubaha undi gusa. Isi irarwaye we.


Isi irarwaye we
N’igitsinagore kirimo abatimenya
Hariho abahindutse nk’udukinisho
Hariho abashaka kwifata nk’abashabizi
Birirwa bireze mu ncuti z’agashungo
Zibashuka bagasenya.
Isi irarwaye we.

Isi irarwaye we, Isi irarwaye
Mwese nimutabare
Mushike mushake abavuzi babizi we
Ubu bumuga ni bwinshi
Bwafashe ab’ubukombe, abana buronona
Buri no mu basore n’inkumi nyinshi
Isi irarwaye
Isi irarwaye
Mwese nimutabare
Irwaye mu bwenge mu mutima hararembye.
Isi irarwaye we.

Hariho abatemera yuko inyangamugayo ikwiye guhora imbere
Hariho ababeshya n’abanyeshari benshi
Hariho *n’abibukabona* batakimwanye
Bifashe nk’ubukombe bushyira mu gaciro
Ibintu babiciye, ibintu babiciye.
Isi irarwaye

Umuti ndawuzi, nimurere abana
Ubwenge n’ubupfura
Hamwe n’urukundo bibe intego idakuka.
Abatabishaka tureke kubahishira
Twikore dukosore, nitubungure inama
Tubishinge n’Imana, tubishinge n'Imana.
Isi ubwo izakira.

Isi irarwaye we
Isi irarwaye
Mwese nimutabare
Mushike mushake abavuzi babizi we
Ubu bumuga ni bwinshi
Bwafashe ab’ubukombe
Abana buronona
Buri no mu basore n’inkumi nyinshi
Isi irarwaye
Isi irarwaye
Mwese nimutabare
Irwaye mu bwenge mu mutima hararembye.
Isi irarwaye we.

Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, Butare, Rwanda

Featured Songs