Murakaza neza kuri Karanyuze.

imvura

imvura

Itorero Amasimbi n'amakombe


Imvura ihinda
Umuhinzi akizihirwa gutabira,
Ibona amapfa ateye ikayanamiza,
Nkundira iyo mvura ivika we,
Yunamura amatungo we!
Aho iguye igitondo
Imyaka bucya ihatoha, irakarama.
Uyivuga aba arata ingirakamaro.

Imvura nsingiza ni ikuba ijuru
ligakorana,
Likazana amabega;
Ni imwe itagira impembyi
Nzajya nyivuga iteka we...
Hinda, urakaraama.

Imvura nsingiza ni imwe ishokera
Igihe cyayo,
Ikagarukira aho.
Ni imwe itazi amahindu.
Nzajya nyivuga iteka we...
Hinda, urakarama.

Nkunda imvura ijya gushoka
Igakwira mu byoko,
Ikigabiza imirenge
Nk'iyo ni musanganya
Nzajya nyivuga iteka we...
Hinda urakarama.

NKundira iyo mvura yisuka inkuba
zigatuza,
Zikareka guhinda.
Ni imvura itazana ibyago.
Nzajya nyivuga iteka we...
Hinda urakarama.

Nkundira iyo iguye nk'abantu
bagiye kuryama.
Baracubira cyane.
Nkunda iyo mvura ibikira,
Nzajya nyivuga iteka we...
Hinda urakarama.

Imvura ilisuka n'uwashyaga akumva ahorewe,
Akagarura ubuyanja.
Bulya iba mo umuti cyane,
Nzajya nyivuga iteka we...
Hinda urakarama.

Uwanga imvura ni umuntu utazi
umumaro wayo.
Uwo ndamugaya,
Ntabwo uwo namwishinga.
Nzajya nyivuga iteka we...
Hinda urakarama.

Sipriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe 1984; Butare - Rwanda

Featured Songs