Murakaza neza kuri Karanyuze.

ibyo gukunda

ibyo gukunda

Umuhanzi Unknown

Ibyo gukunda birananiye
Ni ukubabaza umutma wanjye ku busa
Uwo nakundaga yarampemukiye
Anyereka ko ankunda kandi andyadya
Nitembereraga byo kwitemberera
Mukubise amaso ari mu modoka
Ankebutse arikanga maze arunama
Umutma we ntwamugira inama
Kuko utamubujije kongera
Ibyo wenda nari kubyihanganira
Ariko icyambabaje kurushaho
Ni uko nagiye kumusura iwabo
Ya modoka ikaza yoo ikamujyana
Ngasigara nguye mu kantu
Ngasigara nguye mu kantu
Bouger
Kandi na we si we, sinamurenganya
Amafaranga na yo yazanye byinshi
Yoo yoo mwana mwiza
Icyampa imana ikamufasha
Akayanezerwamo
Ntamubere igikangisho

Featured Songs