Fagitire
Umuhanzi Byumvuhore
Abandi baragenda maze wowe ugasigara
Abandi barahomba nyamara wowe wunguka
Ibyago bigatera wowe ukinzweho ukuboko
Iyo mana yawe igukunda bigeze aho
Ukarenga ugacumura wibwira ko itabona
Ubonye fagitire yayo
Iriho sinyatire yayo
Ndetse iriho na kashe yayo
Mbwira se mugenzi wamenya uyihera he?
Ndibariza mirenge utunze nka salomo
Wubatse utugorofa, yigurira utumodoka
Aho agiye akagerayo, aho ashatse akahicara
Uwo muhinzi rero ukugaburira
Wirirwa akugokera, agasarura ufungura
Ibyo guhinga abiretse,
Akishyuza abo avunikira
Akabasinyira fagitire
Iriho kashe y’umworozi
Mbwira se mirenge wamenya uyiriha iki?
Cyo se na we mutegetsi wize ukaminuza
Uwo ushatse ukamubona ugushatse akakubura
Ukamamara i Rwanda n’i mahanga ukagerayo
Aho uribuka mwalimu waguhaye ibyo byose
Kaminuza uyirangije uti koko nzi ubwenge
Ukajyaho rero ukidoga
Uwo mwalimu ukesha byose
Agukoreye fagitire
Mbwira se mutegetsi wayishyura izihe ngingo?
Ejobundi warafashwe urerembura utuso
Abaturanyi bawe bakugeza ku bitaro
Uhasanga umuhanga agusubiza umwuka
Nk’uriya muganga ubona angana na nde se?
Ko nyamunsi adatugirwa akarenga akamwambura
Ubonye rudonanse ye
Ayihinduye fagitire
Akayijombagura udushinge
Mbwira se murwayi wakura he farumasi?
Bariya babyeyi, bariya bakambwe
Bakureraga ubarushya nyamara baragukuza
Bakuvana ku kwezi none umaze imyaka
Abo ba nyogosenge, abo ba nyokowanyu
Bakoreraga urukundo bakoreraga Imana
Humura ntibabirota
Ngo bakwishyuze ibere wonse
Ngo bakwishyuze rwa rukundo
Ariko se bibaye wakishyura iyihe nkunga?
Wirirwa uparangana ugacyura utwo ubonye
Bwakwira ugataha ugakinga ugakomeza
Wabona bukeye uti amahoro ndayafite
Bariya baturanyi bariya bapolisi
Baguhaye ayo maharo bagusaba kuyabaha
Uriya mugaba w’ingabo
Agukoreye fagitire
Iriho sinya y’abayobozi
Iriho kashe y’abayoborwa
Mbwira se mugenzi wamenya uyihera he?
Read more at http://jbyumvuhore.e-monsite.com/pages/umurage/fagitire.html#geWgLrGAeHg2iTXe.99