Murakaza neza kuri Karanyuze.

Yewe Mukobwa

Yewe Mukobwa

Orchestre Les Fellows


Yewe mukobwa ukuntu nagukunze
Icyari gisigaye ni uko twakibanira

Wirengagiza ibyo nagukoreye
Wikundira undi musore

Wirengagiza ibyo nagukoreye
Wikundira undi musore

Ese igihe nabikubazaga ko wabihakanye haha
Ukarahira ko utazigera ubikora

Ese ko utabintekerereje
Nkishakira undi mukobwa

Yewe mukobwa ukuntu wampemukiye
Nizera wowe buri gihe ko tuzabana iteka

Wirengagiza ibyo nagukoreye
Wikundira undi musore

Wirengagiza ibyo nagukoreye
Wikundira undi musore

Ese igihe nabikubazaga ko wabihakanye haha
Ukarahira ko utazigera ubikora

Ese ko utabintekerereje
Nkishakira undi mukobwa

Sinarota niyahura!
Abakobwa ni benshi!

Genda urabinkoze

Urampemukiye, genda urabinkoze
Nzajya gushaka undi, genda urabinkoze
Ariko nzamubona bitinze, genda urabikoze

Urampemukiye, genda urabinkoze
Nzajya gushaka undi, genda urabinkoze
Ariko nzamubona bitinze, genda urabikoze

Genda urabinkoze

Nzajya gushaka undi, genda urabinkoze
Ariko nzamubona bitinze, genda urabikoze

Nzajya gushaka undi, genda urabinkoze
Ariko nzamubona bitinze, genda urabikoze

Featured Songs