Murakaza neza kuri Karanyuze.

yari imbyeyi old

yari imbyeyi old

Umuhanzi Byumvuhore

Nivugire imodoka cyangwa ruvakwaya,

Zimwe za rukururana n’udutoya tw’incuke,

Zirahenda zigakabya ariko zikayahoza,

Iyo inyoye ku gatama ikugeza aho ishaka,

Iyo irengeje urugero irageruka igasimbuka.



Nkunda uko inyuranamo n’abagenda butore,

Iyo ugira ngo wambuke ikagusatira ivuduka,

Ikakwicira ijisho ukayireba igitsure,

Aho washinguye uti hatagira umbona niruka,

Waba uyidohoreye ikajiginywa igakomeza.



Nkunda ukuntu iramira abahashyi ibagoboka,

Ikamagira ibibaya ikaminuka imisozi,

Abaguzi n’abagurisha ni yo ibahuza,

Ugatanga izo noti ngo uyihembe iba yarushye,

Bwahumbya igataha igacana maremare.



Nanga ukuntu yidegembya iyo igeze mu muhanda,

Abanyarwanda twaharuye tugikora umuganda,

Yagira uwo iwusangamo igahuma ikarakara,

Wajijinganya gato ikakugera ijanja,

Yaguhusha ikabisha igashoka igishanga.



Nanga ukuntu ihemuka iyo ihekura igihugu,

Abagenzi bigendera ibaha izindi gahunda,

No mu nsi y’umuhanda ikabakanjakanja,

Na yo kandi ntisigare ukayoberwa igituma,

Kiba kiruka kijya hehe?

Kiba kiruka kijya he? cyakamwe ayo gitahanye.



Gapitali yo ugerayo ugasanga ziruzuye,

Iyo urebye uko zingana umuhanda utawubona,

Wakeka ko ahari nta munyarwanda utayifite,

Yafata urugendo bakayitega amaboko,

Ngo ndashaka akalifuti,

Ukabona irahagaze ukabona irahafashe.



Njya nzibona zibyagiye aho zishaka abagenzi,

Bati mbese uragana he ukayoberwa uwo usubiza,

Umutwaro wifitiye ukaba wagezemo kare,

Uti imbere aho ndavamo ngo urayishyura yose.

Hari ahandi zibyagira zitegereje imizigo,

Burya zose ntizingana ariko zihuza amategeko,

Zirasora nk’abaturage zikagendana ibarate,

Iyo irembeye mu nzira bayongerera umwuka,

Yari imbyeyi iyo iticana,

Yari imbyeyi iyo iticana yari nziza iyo nyigira.



Zirimo amoko anyuranye zigasumbanya bene zo,

Ka Benzi na Pajero zibereye abayobozi,

Dayihatsu na Toyota zikagenda mu misozi,

Zikagoboka ab’iyongiyo,

Mu gitondo kare kare ziba zageze iyo zijya.





Featured Songs