Murakaza neza kuri Karanyuze.

Wowe wasigaye old

Wowe wasigaye old

Umuhanzi Byumvuhore

Ashoje urugendo arugusizemo,

Mwarakundanaga mugaheshanya ishema,

Ndetse na rubanda bakabubaha,



Wowe wasigaye, ihorere nyabusa,

Aho guhogora, ureke mpogombe,



Ihorere shenge aho ari ntahoze,

Si we wabishatse si wowe wabiteye,

Ntirugira isoni kandi rwo ntirupfa.



Yarabababaje bamwe yabaniye neza,

Yarabahogoje abo yagiriraga impuhwe,

Na twe turarira kuko twamubuze.



Uribaza ukuntu azasigara wenyine,

Waragwaga akegura witsamuye ati: “urakire”

None cyo komera ni ko bimeze.



Ko ndeba ubabaye ubunza imitima,

Oya wicika intege cyo shinga ushikame,

Na bariya bose ntabwo ari imisozi.



Barahagurutse abahoze ari abanyu,

Ngo igendere disi burya wari umugenzi,

Ngo ibyo wagokeye ntibyayi ibyawe.



Ngo bariya bana bazabaho bate?

Ngo kereka mubanje kuzenguruka inkiko,

Ihorere shenge, na byo bibaho.



Ndumva ijwi rirenga, cyangwa rihinguka,

Ndumva risa n’irye agira ati: “komera”

Rikungamo riti: “gira amahoro”



Kandi ngo umunsi umwe atazi uwo ari wo,

Muzongera muhure nusenga ukamusabira,

Ngo we yaratunguwe wowe ube maso.



Ngo ntuziyandarike, uzange umugayo,

Ubanire abandi abanyu ubamenye,

Wizere Rurema, ni ko avuze.



Ntabwo ari uwa mbere yasanzeyo n’abandi,

Erega na twe twese ni ho tugana,

Komeza umutima, have wihogora.


Featured Songs