Murakaza neza kuri Karanyuze.

Wari ucyuye igihe

Wari ucyuye igihe

Umuhanzi Mugabo Justin

Njyewe shami ryagushibutseho, Ubu nkaba ngushonje
Ndagura ineza n'inama zawe. Ndaho, ndacyadundaguza

Ntore njye ntabariwe
Ntwali ntahamanye
Ndakwibuka nkagira intimba
Nkalirimba ko wari ucyuye igihe

Ukiriho sinihebaga
Ubu nsigaye nigunga
Nkajya ku gituro cyawe
Nkaganya
Nkavomera indabo n'amalira amvamo

Ntore njye ntabariwe
Ntwali ntahamanye
Ndakwibuka nkagira intimba
Nkalirimba ko wari ucyuye igihe


Witabye karame Iyakare
Ukora ku nkoni n'inkuyo
Iyo nkuru mbi yankuyeho inkongoro
Imbera inkomoko yo kubura inkunga

Ntore njye ntabariwe
Ntwali ntahamanye
Ndakwibuka nkagira intimba
Nkalirimba ko wari ucyuye igihe

Abo dusangiye amaganya
Tunanganya amagorwa
Dusabire abadusize
....
....



Ntore njye ntabariwe
Ntwali ntahamanye
Ndakwibuka nkagira intimba
Nkalirimba ko wari ucyuye igihe


Ntore njye ntabariwe
Ntwali ntahamanye
Ndakwibuka nkagira intimba
Nkalirimba ko wari ucyuye igihe


Nkalirimba ko.....wari ucyuye igihe

Featured Songs