Murakaza neza kuri Karanyuze.

Umva ruganira

Umva ruganira

Itorero Urukerereza

Umva rero Ruganira, Umva imyoma
Mbe Ruganiraninkindi, Umva imyoma
Turashakamo wa mukobwa, Umva imyoma
Wa mukobwa Muhorakeye, Umva imyoma
Wa mukobwa Muhorakeye,
Wa mukobwa wataye agakoni
Maze natwe twanga gutaha
Umva imyoma.

Umva rero Ruganira, Umva imyoma
Mbe Ruganiraninkindi, Umva imyoma
Turashakamo wa mukobwa, Umva imyoma
Wa mukobwa Karirekinyana, Umva imyoma
Wa mukobwa Karirekinyana,
Wa mukobwa w'amariboli, wa mukobwa w'imbavu ndende
Umva imyoma.

Umva rero Ruganira, Umva imyoma
Mbe Ruganiraninkindi, Umva imyoma
Turashakamo wa mukobwa, Umva imyoma
Wa mukobwa Muhundwangeyo, Umva imyoma
Wa mukobwa Muhundwangeyo,
Umwe wicara mu ruhimbi, *rubunduka* ikanga gushoka
Umva imyoma.

Umva rero Ruganira, Umva imyoma
Mbe Ruganiraninkindi, Umva imyoma
Turashakamo wa mukobwa, Umva imyoma
Wa mukobwa Muhorakeye, Umva imyoma
Wa mukobwa Muhorakeye,
Wa mukobwa wataye agakoni, maze natwe twanga gutaha.
Umva imyoma.

Umva rero Ruganira, Umva imyoma
Mbe Ruganiraninkindi, Umva imyoma
Turashakamo wa mukobwa, Umva imyoma
Wa mukobwa Karirekinyana, Umva imyoma
Wa mukobwa Karirekinyana,
Wa mukobwa w'amariboli, wa mukobwa w'imbavu ndende.
Umva imyomaaaaa.

Featured Songs