Murakaza neza kuri Karanyuze.

Suzuki



Suzuki

Orchestre Nyampinga


Nakunze umukobwa na we akankunda

tukaganira neza twembi tukanezerwa

tugahora tuvuga ko tuzarwubakana

ibyo ngibyo byo twari twarabyemeje


Ntibimaze kabiri numva inkuru y'incamugongo

Hari mu gitondo nko mu masaa tatu

Nari ndangije kwiyuhagira umubiri wose

Nari niyicariye ku ntebe mu gikali

Ngo umukunzi wawe shenge baramujyanye

Kandi abamujyanye ni abafite suzuki

Jye mbigize nte ko nta na yamaha mfite

Nkaba ntarigeze ntunga n'icyitwa igare

Reka bamuntware bafite icyo bandusha

Abafite suzuki nababwira iki

Kwaheri bayi bayi sinzongera gukunda

Urukundo rwanjye rushiriye aha.


Yewe mukobwa uzisubireho

Uzibaze utekereze ukuntu twakundanye

Jyewe sinari nzi ko wampemukira

Kandi nawe uzi uko twari twarasezeranye



Featured Songs