Murakaza neza kuri Karanyuze.

Suzana

Suzana

Orchestre Les Copins


Burya ishavu ntawe ryica maze kubibona
Suzana mba narapfuye nzize urukundo rwawe
Byari byaranyobeye uko nzabigenza ni mpamo
Ni bwo nakwandikiraga akabarwa nkugarura
Mu kunsubiza, undema agatima
Umbwira yuko turara tubonanye

Dore umwaka urashize, cherie umaze kugenda
Ntazi impamvu yakujyanye ukansiga njyenyine
Nagutumaho ukansubiza ko uzaza
Nagutegereza sinkubone wowe cherie
Nzagira nte? Ese ko ngiye gupfa
Kutakubona jye biransahaje

Ashyi suzana we
Igihaha cyarigendeye Suzana we
Ashyiii, Suzana

Kora uko ushoboye kose maze ungarukire
Reka kunyisha agahinda nk'aho nakwiciye
Ibuke igihe twari kumwe ku Mumena
Twaganiraga ibyerekeye ku buzima
Bwacu twembi undora nkurora
Ukinyita cherie njye nkwita ma jolie

Iyo ngutekereje sinjya sinjya gukora
Nifatira inanga yanjye nkayitura ishavu
Nkaririmba izina ryawe nibaza uko nzamera
Ese nzagira nte ko jye ngukunda by'ukuli
Oh suzana iyo ugarutse x2


Featured Songs