Murakaza neza kuri Karanyuze.

nshatse inshuti

nshatse inshuti

Orchestre Irangira

Nshatse inshut zirananiye
N’izo najyaga niringira
Ntbiteye kabiri tutaranduranya

Ngira inshut mfite icyo nziha
Iyo nkibuze sinkibone
Ubucuti nk’ubwo bushingiye ku ki?

Iyo ninjira mu kabale
Mbona beenshi baza bandamutsa
Nyamara nataha simbone umperekeza

Ubu ni ubugira gatatu
Nkubitwa mvuye mu kabali
Nasangiye na benshi nkabura untabara


Nagera muri bar disi we
Ngasengera bukira disi we
Bakanyita umuhungu mama
Amafaranga yanjye disi we
Namara kuyatsemba disi we
Singire n’umwe undeba disi we
Aho maze gushirirwa disi we
Bakanyita umusinzi disi we
Ndetse ubwo imbwa ngahondwa mama

Featured Songs