Murakaza neza kuri Karanyuze.

Nkumbuye umwana twareranywe

Nkumbuye umwana twareranywe

Orchestre Impala

Nkumbuye umwana twareranywe
Nkumbuye umwana twareranywe
Nkumbuye umwana twareranywe x2
Buri joro ndamurota
Icyazana ngo tubane
Kabeho mwana twareranywe x2
Nganga iyo mbonye ikikuriza
Nkunda iyo mbonye, ikigusetse

Nkumbuye ka kajisho x2
Kakandi ukunda kwirorera
Iteka iyo nkurebye
Nkumbuye ka gapfunsi x2
Na ka gashyi ko ku matama
Wankubitaga, Wankubitaga twicaranye
 
Kabishywe iteka bakuvuze
Ni ukuri ubwiza ubasumbya
N’umutma batageraho
Ntabwo ari ibyo, Ntabwo ari ibyo gucecekwa
Nkunda iyo mbonye unsanga x2
Nanga iyo mbonye ugiye
Kuko ngira agahinda

Simvugira kuvuga gusa
Ndagukumbuye si yebaba
Ndetse aribyo uhumbye gato
N’ubu aka kanya, N’ubu aka kanya nanyaruka

Nkumbuye umwana twareranywe
Buri joro ndamurota
Icyazana ngo tubane x3

Featured Songs