Murakaza neza kuri Karanyuze.

Niba Utaravuzwe

Niba Utaravuzwe

Orchestre Impala

Niba utaravuzwe, si ibicuma bagucana
Ahubwo ni ibanga bakugiriraga bizeye ko uzihana
Baba baguhaye Jali wiyongereraho Butammwa na Ngenda
Niba utegeka mu rugo iwawe
Ntawuruguteyemo
Kandi ngo amafut y’umugabo ni bwo buryo bwe ni bwo buryo bwe
Ariko reka bakugire inama nta kwigira umunanu
Have sigaho ntugiye kutubera urukozasoni
Dore wowe byari n’amahire ubyara bacye
Yaba wari warabashije no kubarera
Ntubegeke kuri nyina na we utshoboye
Kandi ari ntacyo umuha cyo kubarera
Urifatra ifaranga ukarimira
N’iryumugore ukarimira
Yagira at ariko se rwose ut umva inkoni
Wahinduye uburyo ko kubaho neza ari ukubana mu bwumvikane x2} x2
R/ Have nshuti wikwigira indangare
Ejo uzaba uririra mu myotsi
warayobewe aho abandi bahahiye
Uwo mugore wawe menya ko na we yabyawe,
have sigaho wimufata nk’ikintu
Kwitwa umugabo ntugire ngo ni ugukina
Uhemukira benshi wowe uhemukira abana
Have sigaho ntukabe umubyeyi gito
Jya umenya ko ibirenge bijya imbu kujya imbere

Featured Songs