Murakaza neza kuri Karanyuze.

namwe nimwitokore old

namwe nimwitokore old

Umuhanzi Byumvuhore

Kera na ri nkamwe nizihiwe nk’abandi, nari mfite ubwenge,

None murambona mukandyanira inzara, bikambabaza

Nyamara jyewe ndabikundira, nkabasaba kunyumva

Mbasabye imbabazi, mumbabarire,

Abo nabangamiye nabujihe uburyo,

Na njye ntiyari jyewe.



Iyo ngifatwa murajijita, ntimusobanukirwe,

Maze nkavugaguzwa cyangwa se nkabisha, bikabashobera,

Byaba biganguye mukanshumika, burya muba mumbabaza,

Mbasabye imbabazi, mumbabarire,

Abo naruhije bajya kumvuza,

Na njye ntiyari jyewe.



Iyo mbacitse ngenda amayira yose, ntazi n’iyo ngana,

Uwo dusakiranye agasuherwa, agakizwa n’amaguru,

Ibyiza byanyu jye mbona ari bibi, maze nkabijanjagura,

Mbasabye imbabazi, nti mumbabarire,

Abo nangirije nabujije ihwemo,

Nimumbabarire.



Iyo mufite ubwoba biranyizihira, ngakaza umurego,

Ngafata imihini ngafata n’amabuye, mugakwira imishwaro,

Nkavugira hejuru ibidashunguye, muti uriya ni umusazi,

Mbasabye imbabazi, muce inkoni izamba,

Abo nateye ishozi nateye iseseme,

Burya ntabwo yari jyewe.



Nanga imyenda ngakunda utunyita, nanga amazi nzira isabune,

Nanga amazi nkikundira umucucu, nkunda izuba n’urusaku,

Iyo nje mbagana mwe murahunga, abandi bakanshungera,

Nsabye imbabazi ngo muce inkoni izamba,

Burya na njye ntako mba ntagize,

Biba byananiye.



Ibyo kumpunga ntabwo mbishaka na gato, nimwigire hino,

Murebe uko nsa kandi mwumve n’uko mvuga, mujye kumvuza,

Abasazi bose bajye mu bitaro, baveyo basezerewe,

Muce inkoni izamba, tubasabye imbabazi,

Nyamara namwe mwese ntabwo muri shyashya,

Namwe nimwitokore.



Featured Songs