Murakaza neza kuri Karanyuze.

Mama wambyaye



Mama wambyaye

Umuhanzi KABENGERA Gabriel


Bwiza bw’Imana se wiriweho
Nsanze umubyeyi wampaye byinshi
Mama wambyaye nzakwitura iki ?

Ko wanyikundiye nkiri muto
Ca inkoni izamba Mubyeyi we!
Ko wamenyereje impuhwe nyinshi
Mama wambyaye nzakwitura iki?
Uli umubyeyi ukwiye impundu

Nsanze umubyeyi anyihoreze
Ko nakubereye mfura-mbi
Nkagutetereza ijoro n’umunsi
Mbabalira sinzongera
Mfite agahinda intimba irishe

Ubura amaso undore nkurore
Ninza ngusanga unyihoreze
Mama wambyaye nzakwitura iki?

Uri umubyeyi uli urukundo
Uri umubyeyi uli urukuuuuuuuundo



Featured Songs