Murakaza neza kuri Karanyuze.

Mama wambyaye nzakwitura ikiMama wambyaye nzakwitura iki

Umuhanzi KABENGERA Gabriel

Bwiza bw’Imana se wiriweho ;)
Nsanze umubyeyi wampaye byinshi
Mama wambyaye nzakwitura iki ?

Ko wanyikundiye nkiri muto
Ca inkoni izamba Mubyeyi we!
Ko wamenyereje impuhwe nyinshi
Mama wambyaye nzakwitura iki?
Uli umubyeyi ukwiye impundu

Nsanze umubyeyi anyihoreze
Ko nakubereye mfura-mbi
Nkagutetereza ijoro n’umunsi
Mbabalira sinzongera
Mfite agahinda intimba irishe

Ubura amaso undore nkurore
Ninza ngusanga unyihoreze
Mama wambyaye nzakwitura iki?

Uli umubyeyi uli urukundo
Uli umubyeyi uli urukuuuuuuuundo ;)

Featured Songs