Murakaza neza kuri Karanyuze.

Kuki Ntavuza Impundu



Kuki Ntavuza Impundu

Umuhanzi Bigaruka Hubert

Kuki ntavuza impundu ko mbonye uwo Imana yangeneye

Kuki ntavuza impundu kandi ari we mahoro yanjye



Njye nsingiza iyaturemye kuko ariyo izi ibizambaho

Nzaguruka nyikorere nyifatanye n'aboroheje



Njye mfite intego ikomeye, yo kwamamaza urukundo

Nzajya hose nduririmba kuko mbona ari byo bikwiriye



Ese ntitwirengagiza ko hariho abakeneye urukundo

Aho ntituzabyicuza bitagifite igaruriro



Jye n'uwo Imana yangeneye, tuzakunda ibiremwa byose

Tuzirinda icyabangamira imbaga Rurema yihangiye

Featured Songs