Murakaza neza kuri Karanyuze.

Kaberuka na Marita

Kaberuka na Marita

Orchestre Impala

Hari ku itariki ya cumi n’imwe
Z’ukwezi kwa feburuwari
Ni ho nagiye gusura Martha
Nk’uko yari yarabinyemereye

Mu guhaguruka sinagiye jyenyine
Naherekejwe n’inshuti yanjye Kaberuka
Nk’uko ntacyo nigeraga muhisha
Ubwo ngo agiye ku kundambagiriza

Ubwo inzira twayiriraga kuyimara
Ni bwo nagendaga muratira Martha
Twaruhutse tugeze kuri canon
Ubwo turakomeza turagenda

Twasanze yadutegereje ku irembo
Nk’uko na we urukumbuzi rwose

Muri uko kuramukanya kw’abadaherukana
Ni ko amasonza yatubungaga mu maso

Muri uko kuramukanya kw’abadaherukana
Ni ko amasonza yatubungaga mu maso

Nyamara ibyo byishimo ntibyatinze
Kuko ibyo nabonaga byambereye urujijo
Inzeko nziza si njye yahabwaga
Indoro nziza si njye yarebwaga
Byose byahabwaga Kaberuka nikururiye
Ntibyatinze numva inkuru y’incamugogo
Ko Kaberuka yivuganye Martha

Ubwo nibuka n’ukuntu nakundaga Martha
Ubwo nibuka n’inshuti yanjye inciye inyuma

maze amarira arisuka.

Uwo mwana nagende, yaranshavuje

Uwo mwana nagende, yaranshavuje 

Uwo mwana nagende, yaranshavuje


Featured Songs