Murakaza neza kuri Karanyuze.

Iyizire Kanyana Kanjye

Iyizire Kanyana Kanjye

Orchestre Impala

Ni wowe Farida

 ni wowe soko y' amahoro

umutima wanjye ukeneye.

ubwiza wifitiye burakuranga hose

ubwa mbere nkikubona Farida

Umutima wuzuye urukundo buzima bwanjye

Disi we Farida uri igitego ngabire yanjye

Disi we Farida  uri ntamakemwa kanyana kanjye

      

Farida we, reka kunshengura umutima        

iyizire  mwana mwiza nkwitegereze neza cyane

ubwiza bw' amaso yawe    ntacyo nabugereranya ho    

wowe ubwawe   uteye   ubwuzu  

iyizire  unyibagize imiruho ya hano ku isi Farida we!

 

Mbe kanyana kanjye ingabire nahawe

uziko urukumbuzi ngufitiye rumbuza amahoro

wanyarutse ukaza tukabana.

Dore ibicuro bimaze iminsi bincura

haba ku maso cyangwa se mu ntoki

sinavuga mu mbavu kuko hashegeshwe.

 

Mbe kanyana kanjye ingabire nakunze

mbega urukumbuzi nkufitiye


Ese ibicuro ko ari wowe uzabimara utegereje iki Farida we?

 

iyizire kanyana kanjye 

iyizire kanyana kanjye

iyizire buzima bwanjye

iyizire……. Iya iy iyizire ah!

iyizire……. Iya iy iyizire ah!

iyizire     ndacyagukunda.


Featured Songs